Ngororero: ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugenda bwubahiriza amategeko
Komisiyo y’abadepite y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko iratangaza ko muri rusange ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bugenda butera intambwe igaragara.
Abadepite bavuga ko hari bimwe mu bisabwa aba bakora ubucukuzi bagenda bashyira mu bikorwa mu rwego rwo kubahiriza umukozi, umukoresha na Leta.
Mu rugendo rwo gusuzuma uko ubucukuzi bushyirwa mu bikorwa habungwabunga ibidukikije, tariki 22/12/2011 abadepite basuye ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu karere ka Ngororero. Muri rusange, bavuga ko hari ibikorwa neza n’ibitarashyirwa mu bikorwa.
Depite Nyandwi Desire, visi perezida w’iyi komisiyo, yatangaje ko iyi komisiyo ikora ubushakashatsi ku icukurwa ry’amabuye y’agaciro n’iyubahirizwa ry’amategeko abigenga.
Mu byo iyi komisiyo igenzura harimo imibanire n’imikoranire y’abacukura amabuye y’agaciro ndetse n’inzego z’ubuyobozi n’abaturage. Iyo bamaze kugenzura ibyo bikorwa hakorwa raporo igashyikirizwa inteko rusange nayo byaba ngombwa igatumira minisitiri ufite ubucukuzi bw’amabuye yagaciro akagira ibisobanuro atanga.
Depite Nyandwi yavuze ko aho bageze ku basanze abacukura bagerageza kubahiriza ibyangombwa bisabwa harimo kugira ibikoresho byabugenewe kandi birinda abakozi indwara n’impanuka. Yongeyeho ko hari ibidukikije bikihazaharira kandi bimwe byashoboraga kurindwa, ibi bikaba ari ibyo gukosorwa.
Ku birebana n’inyungu abaturage bakura muri ubu bucukuzi, Sebera Marcel, umukozi ukora mu birombe bya GMC (Gatumba Mining Concession) yavuze ko atarabona akazi muri iyo sosiyete yari munsi y’umurongo w’ubukene ariko ubu ntakiwubarizwaho, ibi kandi abisangiye na bagenzi be. Yavuze ko iyi sosiyete inabafasha kubahiriza gahunda za Leta.
Ubutumwa abo badepite bahaye abakozi bacukura amabuye y’agaciro n’abakoresha babo ni ubwo kubahiriza uburenganzira bw’umukozi no kubungabunga ibidukikije.