Perezida Kagame aremeza ko nta kihishe inyuma y’ihidurwa rya minisitiri w’intebe
Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, aratangaza ko guhindura umukuru wa guverinoma nta kibazo biteye kuko izo mpinduka ari kimwe nk’iz’abandi bacyuye igihe. Yongeraho kandi ko ntacyo bitwaye kuba minisitiri w’intebe uturuka mu ishyaka rimwe nawe rya FPR.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The Independent, Andrew Mwenda, Kagame yatangaje ko impinduka mu biro bya minisitiri y’intebe zakozwe nko mu yindi myanya yose yabayemo impinduka.
Yagize ati: “Hari izindi mpindika nyinshi zabaye; dufite sena nshyanko mu butabera aho manda za bamwe mu bacamanza bageze ku musozo. Impinduka zabayeho ku mpamvu zitandukanye, mbona ari ngombwa ko impinduka zibaho. N’ubwo ava muri RPF, ni umuntu ushoboye.â€
Perezida Kagame uvuga ko minisitiri w’intebe ashobora kuva mu ishyaka iryo ariryo ryose. Abajijwe niba nta mpungege afite ku bantu bari muri FPR bashobora kuba bifuza kujya mu myanya ariko ntibabibone, Perezida Kagame yasubije ko politiki y’u Rwanda ishingiye kuri disipuline.
Ati: “Tugerageza gukora ku buryo muri politiki yacu habamo ikinyabupfura tukanubaha ibintu byose byageza igihugu cyacu ku byiza. Buri kintu tugikora binyuze mu biganiro, nta kintu dukora mu ibanga.â€
Nyuma y’iminsi micye hatowe abasenateri bashya batangiye manda y’imyaka umunani, itangazo ririho umukono wa Perezida Kagame risimbuza uwahoze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, Bernard makuza, ryatangaje ko yasimbujwe Pierre Damien Habumurenyi.
Emmanuel N. Hitimana