Intumwa za rubanda umunani zo mu gihugu cy’uburundi ,zasuye akarere ka Rulindo
Intumwa za Rubanda zikomoka mu gihugu cy’abaturanyi iBurundi zasuye akarere ka Rulindo ,mu rwego rwo kureba no kwigira ku banya Rulindo ibyo bagezeho n’uko babigezeho.
Nk’uko Burarufise Marceline waje abakuriye yabivuze, ngo baje kwigira ku Rwanda nk’umuturanyi, kugira ngo nabo bagere ikirenge mu cy’abanyarwanda bateye ngo batere imbere.
Bararufise Yagize ati”twaje ngo tuganire n’abaserukira abene gihugu(deputes)hamwe no kuganira n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.Twarasuye abayobozi I Kigali ,mugabo twari dufise na gahunda yo gusura abo hagati mu gihugu,kugira ngo tujyende tuvuga ko twasuye igihugu cyose.”
Akomeza avuga ko baje kurahura ubwenge, bareba uko igikorwa cyo kwegereza abaturage ubuyobozi bwabashije kukigeraho,no kumenya neza uburyo imihigo ikorwa.
Murindwa Prosper Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo wabakiriye,yababwiye ko bishimiye uburyo baje kwigira ku karere ka Rulindo ngo kuko bigaragaza ko hari ibyo akarere kakoze bishimishije.
Uyu muyobozi akaba yabasobanuriye uburyo imihigo ikorwa,
Prosper yagize ati:ku bijyanye n’imihigo,abantu bagenda bavuga ibyo bazakora. bihera ku muryango,bikazamuka uko inzego zigenda zisumbana kugeza ku karere .ibyo byose kandi bikorwa abaturage ari bo babigizemo uruhare”
Yakomeje ababwira ko ibyo bikorwa neza kandi abesheje imihigo bagahabwa ibihembo, mu rwego rwo gukomeza kubashyigikira,no kubatera akanyabugabo mu kwesa imihigo baba bihaye.
Ni muri urwo rwego Intumwa za rubanda mu Burundi, zajyanywe gusura umuhinzi mworozi w’intangarugero mu karere ka Rulindo Ngiruwonsanga Jean Marie Vianney,ngo basobanukirwe neza uburyo imiryango ihiga kwikura mu bukene kandi ikabigeraho.
Ngiruwonsanga akaba afite umushinga wo korora inkoko bya kijyambere.Yasobanuriye abashyitsi uburyo yatangiye umushinga we agenda atera imbere, kugeza ku rwego ubu nawe asigaye atanga amahugurwa, ku bantu bashaka gukora imishinga ku bworozi bw’inkoko.
Abashyitsi basuye Rulindo bahawe impamba ku bikomoka mu karere ka Rulindo,bakaba bagiye bishimiye uburyo bakiriwe n’abayobozi ba Rulindo.
Izi ntumwa za rubanda mu nteko nshingamategeko y’I Burundi,zikaba zavuze ko zigiye byinshi ku Rwanda kandi ko zizagaruka.zikaba zari zimaze iminsi ine mu gihugu cy’u Rwanda aho zasuye inzego zitandukanye z’ubuyobozi kugera ku nzego z’ibanze.





