Akarere ka Rutsiro kavuye ku mwanya wa nyuma kakaba aka 13 mu mihigo
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, aratangaza ko kuba akarere ayobora karavuye ku mwanya wa nyuma mu mwaka wa 2010 kakaza ku mwanya wa 13 muri 2011 ari intambwe ishimishije. Ashimira cyane ubufatanye bwabayeho mu bakozi b’akarere.
Mu kiganiro twagiranye, tariki 17/01/2012, yatangaje ko mu mwaka wa 2010 babaye abanyuma biturutse ahanini k’uburangare bwa bamwe mu bayobozi batabashije gusubiza ibibazo babazwaga bigatuma urwego rw’umuvunyi rufata akarere ka Rutsiro nk’aho kakoreye ku manota 50 kuko hari ibyo batabashije gusubiza.
Byukusenge yagize ati “ubusanzwe si uko twari twakoze nabi, ahubwo hari ibyo tutabashije gusubiza biturutse k’uburangare bwa bamwe mu bayobozi batabashije kuzuza ibyasabwaga gusubizwa byose; ubu turishimye kuko twakoze nk’ikipe tukaba aba 13â€.
Byukusenge avuga ko bakuyemo isomo rikomeye bityo uyu mwaka wa 2012 akaba ari umwaka wo gukora bikomeye kuko intego ari ukuza kumwanya wa mbere.
Isuzuma mu mihigo ryagiye rikorwa n’urwego rw’umuvunyi, ku miyoborere myiza ndetse no kurwanya ruswa rashyize akarere ka Gisagara ku mwanya wa mbere naho Rwamagana ikaza kumwanya wa nyuma. Ibi byatumye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana ahagarikwa ku mirimo amezi atatu, biturutse k’uburangare yagize mu kuzuza inshingano ze.