Abadepite barasaba amakoperative kureka umuco wo gusaba inkunga, agakora ubucuruzi nyabwo
Â
Kuri uyu wa 17 Mutarama 2012, abadepite bagize komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishingamategeko, basabye amakoperative akorera mu karere ka Muhanga gucika ku muco wo gusaba inkunga ahubwo bakiyemeza ubucuruzi buziguye butuma babona buri kimwe cyose bakeneye nka koperative.
Ibi aba badepite bakaba babivuze nyuma yo kubona ko amwe mu makoperative aba yifitemo umuco wo kwaka inkunga mu gihe bitari ngongwa. Abadepite kandi basabye aya makoperative kugana amabanki akabaha inguzanyo kuko baba bariyemeje ubucuruzi.
Izi ntumwa za rubanda ziri kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda kugirango zumve bimwe mu bibazo abaturage bahura nabyo mu makoperative.
Vital Nyakayiro, perezida wa koperative y’ abahizi ba Cyeza mu karere ka Muhanga, yasabye ko izi ntumva zabavuganira bakabona inkunga yo gushaka abakozi ba byigiye bakora mu ruganda rwabo ndetse bakabasha no kubona amasoko y’umusaruro wabo.
intumwa za rubanda zabwiye abagize iri shyirahamwe ko bakwiye kuvumbura ubutunzi bafite bakareka kurambiriza ku mfashanyo ahubwo bakayoboka amabanki yabaha inguzanyo kuko bishoboka.
Depite Gonzage Rwigema akaba ari nawe muyobozi wungirije w’iyi komisiyo yagize ati: “Ni gute mwaba muri koperative imaze kugera ku ntambwe nk’iyi mukumva ko mwategeza inkunga! Muyoboke amabanki abahe inguzanyo, mwe ntimubuze ingwate, erega mwiyumvishe ko muri mu bucuzi kandi bwihuse kandi bw’igihe kirekireâ€.
umuyobozi w’ishyirahamwe Nyakayiro akaba yemeye ko nta bushobozi babuze bwo kuba bakwikorere ibyo byose badategereje inguzanyo ariko ngo ikibazo ni uko amabanki akunze kubagora ati: “ntibyatunaniye kwikorera ibyo byose ariko amabanki aratugora cyane, na none tubonye n’inkunga nayo ntitwayangaâ€.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku, we yababwiye ko bashobora kwaka inguzanyo bafitiye ubushobozi ikaba ariyo yabazamura bityo n’abo bakozi bo ku rwego rwo hejuru bakabona icyo babahemba baramutse babahaye akazi.
Koperetive Abahizi ba Cyeza ihinga imyumbati, igizwe n’abanyamuryango 1800. Iyi koperative yatewe inkunga y’uruganda rutunganya inyumbati n’umushinga ushinzwe guteza imbere icyaro. Uru ruganda rwatwaye akayabo ka miliyoni 100 ndetse n’imashini eshatu zirimo zikaba zaratwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirindwi n’igice.
Iki gikorwa cyo gusura amakoperative mu gihugu hose, abadepite bo muri komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, bagitangiye ku itariki ya 4 Mutarama kibaba kizasozwa ku itariki ya 24 Mutarama uyu mwaka.