Nyamagabe: abasenateri barasaba ko abaturage batagomba guhutazwa kubera imihigo
Komisiyo ya sena yerekwa uko imihigo ishyirwa mu bikorwa
Komisiyo ya Senat ishinzwe politike n’imiyoborere myiza, irasaba abayobozi guhera ku rwego rw’ ibanze ko bagomba gushyira neza mu bikorwa by’imihigo bahize, nta muturage uharenganiye.
Iyi komisiyo yabisabye tariki ya 17 ubwo yasuraga akarere ka Nyamagabe, mu rwego rwo kureba uko imihigo ishyirwa mu bikorwa.
Senateri Mushinzimana Apollinaire uhagarariye iyi komisiyo, avuga ko bafite impungenge z’uko haba hari abayobozi bajujubya abaturage babakoresha ibidakwiye gukorwa kugirango bagere ku mihigo bahize. Yagize ati “hari ubwo umuyobozi ashobora kuva mu nama bitewe n’amabwiriza yahawe agenderaho, ugasanga agiye kubwira abaturage ngo ibi mugomba kubikora mutya kandi mu gihe icyi n’icyiâ€
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, yamaze impungenge iyi komisiyo. ababwira ko abaturage babanza gusobanurirwa akamaro k’imihigo bakanerekwa inyungu bibafitiye. Kandi ngo nta muturage uhutazwa kugirango imihigo ikunde ishyirwe mu bikorwa.