“Ubuyapani ni inshuti y’umwihariko y’intara y’iburasirazubaâ€- Guverineri Uwamariya
Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, arashima ubufatanye igihugu cy’u Buyapani gifitanye n’u Rwanda ariko by’umwihariko intara ayoboye y’uburasirazuba. Avuga ko uretse kuba igihugu cy’u Buyapani ari abafatanyabikorwa mu ntara y’iburasirazuba ari n’inshuti.
Yagize ati “Japan tuyibonamo abafatanyabikorwa bakomeye, ariko by’umwihariko ni inshuti y’intara y’iburasirazubaâ€.
Ubuyapani bufite ibikorwa byinshi bugenda bukora mu ntara y’iburasirazuba nk’uko guverineri Uwamariya abivuga.  Igihugu cy’ubuyapani kibinyujije mu kigo giteza imbere ubufatanye hagati y’ubuyapani n’ibindi bihugu (JICA) cyakoze igishushanyo mbonera kigaragaza uburyo amazi azakwirakwizwa mu turere twose tw’intara y’iburasirazuba.
Kugeza ubu uturere twa Kayonza, Rwamagana, Kirehe na Ngoma twatangiye kugezwaho amazi, mu gihe utundi natwo ari mu minsi ya vuba.
Uretse gukemura ikibazo cy’amazi kinakunze kugaragara nka kimwe mu bibazo bikomereye iyi ntara, igihugu cy’u Buyapani kigenda kinatera inkunga ibikorwa bitandukanye muri iyi ntara birimo n’iby’uburezi.