Nyamagabe: Abahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko ku mirenge basinyanye imihigo n’ab’akarere.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 10/12/2012, abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’imirenge yose igize akarere ka Nyamagabe basinyanye imihigo n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere, nawe akaba aherutse gusinyana imihigo na minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi.
Iyi mihigo yashyizweho umukono ku nzego zombi igamije iterambere ry’abanyarwanda muri rusange by’umwihariko urubyiruko, harimo gushinga nibura koperative imwe y’urubyiruko yujuje ibyangombwa muri buri kagari, kuremera umwe mu rubyiruko utishoboye ariko ufite ubushake bwo gukora muri buri mudugudu, iyi mihigo yombi ikaba iri muri gahunda ya minisiteri ifite urubyiruko mu nshingano yiswe “agaciro kanjye”.
Harimo kandi kuzubaka uruganda rutunganya imitobe yo mu bitoki n’inanasi mu murenge wa Musange mu rwego rwo kubyongerera agaciro, guhugura urubyiruko ku kazi kanoze, gufasha koperative z’urubyiruko kubona ibyangombwa, gukurikirana no gusubiza mu buzima busanzwe urubyiruko rwavuye Iwawa, gutegura imishinga ibyara inyungu, gushyiraho komite z’ijisho ry’umuturanyi mu midugudu, gushyiraho amahuriro yo kurwanya Sida, gukurikirana ibikorwa by’itorero ryo ku rugerero, guhura nk’urubyiruko bakungurana ibitekerezo n’ibindi.
Agashya muri iyi mihigo yashyizweho umukono ni uko abagize inama y’igihugu y’urubyiruko bahize kuzakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook mu rwego rwo guhura no kungurana ibitekerezo aho bazaba baherereye hose, ndetse bakaba baniyemeje ko abanyamuryango b’amakoperative yabo bazajya bagira icyo bizigamira buri kwezi maze nyuma y’igihe runaka bakazashaka icyo bakoresha ubwizigame bwabo cyabinjiriza inyungu.
Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe akaba n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere yasabye urubyiruko kubyaza amahirwe rufite inyungu binyuze mu kigega BDF kibatangira ingwate maze bagafata imyenda mu mabanki bagakora bagatera imbere.
Urubyiruko kandi ngo rukwiye gukora ibikorwa biteza imbere igihugu bityo rukazishimira ibyo rwagezeho bikanarutera ishema.
Inama y’igihugu y’urubyiruko ngo ni umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ibitekerezo n’ibyifuzo byarwo bityo rukaba rutagomba kuwupfusha ubusa nk’uko umuhuzabikorwa warwo mu karere yakomeje abivuga.






