Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yashyikirije ubutumwa Perezida wa Gambiya
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Pierre Damien Habumuremyi, ku mugoroba tariki 19/01/2012, yahuye n’umuyobozi w’igihugu cya Gambiya, Perezida Professor Alhaji Dr. Yahya Jammeh, bagirana ibiganiro mu muhezo k’ubufatanye bw’ibihugu byombi
Minisitiri w’Intebe, Habumuremyi, yatangaje ko yari azaniye perezida Jammeh, ubutumwa bw’ishimwe yohererejwe na Perezida Kagame ndetse haboneka n’umwanya wo kuganira k’umubano w’ibihugu byombi, aho byiyemeje kugira ubufatanye mu buhinzi, uburobyi n’ubutabera.
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ngo bagomba kuganira ku masezerano yakibandwaho agasinywa hagati y’ibihugu byombi mu gihe Perezida Kagame azaba yasuye igihugu cya Gambiya.
Perezida Jammeh yagiye k’ubutegetsi afite imyaka 29 mu 1994, manda y’imyaka 5 yatorewe avuga ko agiye kuyikoresha mu kurwanya ruswa no gushishikariza abayobozi kwegera abo bayobora bagakora, aho guhora mu biro nyuma y’ukwezi bagahembwa kandi abaturage hari ibyo babakeneyeho.
Perezida Jammeh wivugiye ko afite umuti uvura Sida akamaganwa n’imiryango mpuzamahanga avuga ko atazihanganira abakoresha ibiyobyabwenge mu gihugu cye ndetse ko mu myaka itanu agiye kuyobora agomba kuzamura ubukungu bwa Gambiya ahereye mu gushishikariza abaturage gukora.
U Rwanda kugirana ubufatanye n’igihugu cya Gambiya bikaba bishobora kuba mu buryo bwo kongera isoko mu gihe ari igihugu gikora ku nyanja kandi cyateje imbere ubuhinzi n’ubucuruzi.