Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Mar 9th, 2013
    Abanyapolitiki / Latestnews | By gahiji

    Abanyasudani y’amajyepfo baravuga ko amasomo bakuye Rulindo bazayifashisha iwabo.

    Abanyasudani y’amajyepfoNk’uko bamaze iminsi basura ibice bitandukanye by’igihugu na bimwe mu bigo bya Leta, Kuri uyu wa 6 Werurwe,2013 itsinda ry’abantu 8 baturutse mu gihugu cya Sudani y’amajyepfo basuye akarere ka Rulindo.

    Uru ruzinduko rukaba rwari  mu rwego rwo gusobanuza zimwe muri gahunda ubuyobozi bukoresha ,kugirango u Rwanda rutere imbere ku muvuduko ushimishije , cyane muri Afrika.

    Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus  yasobanuriye aba bashyitsi byinshi bitandukanye harimo  imitere y’akarere ka Rulindo, gahunda zo kwegereza ubuyobozi abaturage, gahunda yo kugenzura imitungo y’abayobozi bakuru bakorera inzego za Leta.

    Yabasobanuriye kandi, uburyo abaturage bagira uruhare mu gutanga imisoro n’amahoro ,n’izindi gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo kunoza imiyoborere myiza iganisha ku iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

    Michael Majok Agar, umuyobozi ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage  muri perezidansi ya Sudani y’amajyepfo,avugako ibyo yigiye ku Rwanda ari byinshi cyane, gusa ngo ibyamutangaje kuruta ibindi ,harimo uburyo abaturage bumvikana, bakanuzuzanya n’ubuyobozi.

    Yagize ati”Ibyo igihugu cyanyu cyagezeho ni byiza kandi biratangaje,uburyo abanyagihugu bafatanya n’ubyobozi bakiyubakira igihugu ku bwunvikane mu nzego zose.Isomo tuvanye mu gihugu cyanyu tuzarishingiraho natwe tubigana mu kuzamura igihugu cyacu.”

    Michael Majok Agar ,we na bagenzi be bavuga ko bagiye kujyana izi gahunda mu gihugu cyabo kugirango bagiteze imbere bakurikije urugero bakuye ku Rwanda.

    Mu ruzinduko rwabo  mu karere ka Rulindo,bakaba barasuye ibikorwa by’abahinzi borozi aho babashije gusura umworozi w’inkoko,  Ngiruwonsanga  Jean Marie Vianney utuye mu murenge Rusiga.

    Ngiruwonsanga akaba ahinga akanorora ku buryo bwa kijyambere. Ahinga ibirayi, ibigori, amatunda n’ibindi. Yoroye inkoko za kizungu ibihumbi 8 287, inkwavu 50 n’inka 5 z’inzungu. Uyu muhinzi anafite ikigo gifasha abakeneye kwihugura mu buhinzi,kigatanga na certificate.

    Abashyitsi bashimye kandi banatangazwa n’ibyo babonye mu rugo rw’uyu muhinzi mworoza,bavuga ko bagiye kubihugurira abahinzi borozi bo muri Sudani,nabo bakabasha gukora ubuhinzi n’ubworozi by’umwuga.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED