“Uwateguye inama ku bayobozi b’ibanze niwe ugomba kubagenera amafaranga y’inama.â€- Mukama Abas
Depite Mukama Abas, umuyobozi wungirije wa komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu yatangaje ko buri kigo cyangwa minisiteri biteguye inama kuri gahunda y’igihugu byagombye kuba byarateguye mu ngengo y’imari yabyo, amafaranga azakoreshwa mu bikorwa by’inama.
Ibi Mukama Abas yabitangaje tariki 23 mutarama,2012 ubwo komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu yasuraga akarere ka Nyanza mu rwego rwo kumenya uko ingengo y’imari imaze gukoreshwa mu mezi atandatu ashize.
Mu biganiro abayobozi b’akarere ka Nyanza bagiranye n’iyi komisiyo, batanhgaje ko imwe mu mbogamizi bahura nazo ku bijyanye n’ingengo y’imari ari uko bishyura abayobozi b’inzego z’ibanze amafaranga agenewe inama kandi nyamara aya mafaranga aba agomba gutangwa n’urwego rwatumije iyo nama.
Ibigo bimwe na bimwe ngo usanga bitumiza inama ntibitange amafaranga y’icumbi, ay’ifunguro ndetse n’aya urugendo kandi nyamara aya mafaranga aba yarateganijwe mu ngengo y’imari y’ibi bigo.
Mukama Abas yagize ati “ Buri rwego rw’igihugu rufite ingengo y’imari yarwo, mu gihe batumije inama mu nzego z’ibanze, buri kigo cyagombye kuba cyarateguye ingengo y’imari irimo ibyo bikorwa harimo amafaranga y’icumbi, amafaranga y’ibiribwa na ay’urugendo ku bantu bose baje muri iyo nama.â€
Mukama avuga ko nka komisiyo bazasaba ko iki kibazo gikemuka kubera ko kigira ingaruka ku ngengo y’imari y’uturere kuko aritwo dukoresha amafaranga yatwo tukishyura ababa batahawe n’ibigo bitandukanye amafaranga agenewe inama.