Abanyarwanda bakwiye kuvuga ibyiza u Rwanda rumaze kugera ho
Tariki ya 21/01/2012 ubwo Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yitabiraga ibirori byo kumurika ibyo intara y’amajyaruguru yagezeho mu mwaka wa 2011, yavuze ko ibyiza u Rwanda rumaze kugera ho abanyarwanda bakwiye kubivuga bakabyishimira kugira ngo abanyamahanga babe ari bo babivuga kubarusha.
Minisitiri w’intebe agira ati “ ibyiza tugera ho bivugwa n’abanyamahanga kuturushaâ€.
Ibi ngo akaba abivuga agendeye ku byo abanyamahanga batandukanye bamubwira ku Rwanda ngo bamwe baba bifuza kuba inshuti n’u Rwanda. ati “ abayobozi tuganira batandukanye bifuza kugira u Rwanda inshutiâ€.
Minisitiri w’intebe avuga ko abanyarwanda bakwiye kwishima bakabigaragaza “abanyarwanda bishima ku mutima gusa ariko birakwiye ko akari ku mutima gasesekara ku munwaâ€
Akomeza avuga ko u Rwanda ruzwi hose kandi neza kubera isura nziza n’agaciro kenshi rufite. Agira ati “Abanyafurika babona Perezida Kagame nk’umuvugizi waboâ€.
Akomeza avuga ko abo bayobozi batandukanye bafata u Rwanda nk’intanga rugero kubera ibintu bitandukanye byiza rumaze kugera ho, Birimo isuku, amashuri y’imyaka 12, uburinganire, umutekano n’ibindi. Ngo ibyo byose bituma u Rwanda rwubahwa mu mahanga.
Minisitiri w’Intebe yasabaye abanyarwanda gufasha ndetse no gushyigikira uwabagejeje kuri ibyo byose byiza ari we Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.