Ngororero : amakoperative arasabwa gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko
Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko umutwe w ‘abadepite iratangaza ko imikorere y’amakoperative itaragera ku rwego rushimishije n’ubwo hari amwe muri yo afite imikorere ishimishije.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho niyi komisiyo tariki ya 6 Mutarama2012, ubwo yakoraga ubugenzuzi ku mikorere y’amakoperative mu karere ka ngororero, abo badepite bavuze ko mu bugenzuzi bw’iyi komisiyo ikimenyane n’icyenewabo mu banyamuryango b’amakoperative ari bimwe mu bibangamiye imikorere myiza ya za koperative ibi bikaba bigaraga no mu makoperative yo mu karere ka ngororero.
Iki gikorwa cyo gusura amakoperative, komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi iragikora mu gihugu hose, by’umwihariko mu ntara y’i Burengerazuba.
KANTENGWA Julienne perezidante w’iyi komisiyo akaba avuga ko amakoperative babashije gusura babona agifite urugendo rurerure mu kwivugurura, hagendewe kuri politiki n’itegeko bigenga amakoperative. Kantengwa yavuze ko bimwe mu bibazo bagiye babona amakoperative yo mu karere ka ngororero afite ari nkakamenyero ko gukora nkaza asosiyasiyo.
Ikindi uyu muyobozi yavuze babonye ni nkamakoperative amwe n’amwe agiye yiganjemo abantu bakomoka mu muryango umwe akaba ari nabo bayiyobora kandi ibyo bitemewe mu mikorere yamakoperative, bityo bikaba bigomba guhinduka kuko aribyo bizana ikimenyane no kurigisa imitungo y’amakoperative.
Aba badepite bavuga ko bazakora irindi sura kugirango barebe niba inama batanga hari icyo zihindura.
Urwego rw’amakoperative rwashyizweho mu mwaka wa 2005 icyo gihe hashingwa amakoperative asaga 3000 mu gihugu hose kugeza ubu amakoperative asaga 1000 ni yo yiyongereye kuri uyu mubare.
IKigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA (Rwanda Coperatives Agency) kivuga ko impamvu yatumye uyu muvuduko udafata intera ndende ari uko hari amakoperative yagiye ahomba andi agasenyuka.
Mu rwego rwo kurushaho kubaka za koperative zitanga icyizere mu iterambere ubu iki kigo kirimo gukora ubugenzuzi bugamije kureba uko amategeko akurikizwa n’abanyamuryango ba za koperative. Arenga 150 ni yo amaze gushyirwa ku tutonde rw’ashobora guseswa, hakurikije ingingo nshya zigize itegeko rigenga amakoperative.