Nyanza: 45, 7% by’ingengo y’imari nibyo bimaze gukoreshwa.
Tariki 23 mutarama, 2012 komisiyo y’abadepite ishinzwe ingengo y’imari, yasuye akarere ka Nyanza ishaka kumenya uko ingengo y’imari imaze gukoreshwa mu mezi atandatu ashize.
Iyi komisiyo muri rusange yashimye ikoreshwa ry’ingengo y’imari ariko inasaba ubuyobozi bw’akarere kwihutisha gushyira mu bikorwa ibyateganyijwe kuko kuba ingengo y’imari imaze gukoreshwa ku gipimo cya 45,7% byerekana ko ikiri hasi.
Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko bwashimye inama bwagiriwe n’iyi komisiyo bunatangaza ko bugiye kwihutisha ibikorwa.
Nkurunziza Francis umuyobozi wungirije ushinzwe imari ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyanza yagize ati “ ni ukujya turushaho gutanga amasoko hakiri kare kugira ngo igihe nk’iki tugezemo, tuhagere budget(ingengo y’imari) imaze kugera ku kigero gishimishije kurushaho.â€
Nkurunziza Francis avuga kandi ko akarere kagiye kongera ingufu mu gukoresha amafaranga cyane cyane mu gutanga amasoko.
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’akarere ni uko hari inzego zimwe na zimwe z’igihugu zitumiza abayobozi b’inzego z’ibanze mu nama ariko nyamara ntibahabwe amafaranga agenerwa abitabiriye inama, Ibi ngo bigira ingaruka ku ngengo y’imari y’akarere kuko ariko gatanga ayo mafaranga.
Depite Mukama Abas umuyobozi wungirije wa komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu yatangaje ko ibyo bitagombye kuba kuko buri kigo cya leta kiba gifite ingengo y’imari yacyo yagenewe inama, ati “ mu gihe batumije inama mu nzego z’ibanze, buri kigo cyagombye kuba cyarateguye ingengo y’imari irimo ibyo bikorwa.â€
Ibyifuzo byatanzwe na komisiyo ni uko abaturage babumbirwa mu makoperative, ayo makoperative agashakirwa amasoko yo kugura umusaruro wabo kugirango ayo mafaranga agirire akamaro abaturage babo nabo bakore bashishikaye, Ibi ngo  bikaba byatuma ingengo y’imari igirira abaturage akamaro.