Rutsiro: Senat yasuye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu turere twa Rutsiro na Karongi
Bamwe mu basenateri bagize komisiyo y’ubukungu n’iterambere ry’umuryango, bari muri gahunda yo gusura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu turere twa Rutsiro na Karongi.
Ikigaragara ahanini, ni uko hakiri ibikwiye kunozwa mu mikoranire y’abaturage n’amakoperative, hagamijwe gutuma umuturage agira intambwe atera ifatika mukuva mu bukene.
Hagamijwe kureba uburyo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi birushaho gutera imbere, binateza imbere abaturage babigiramo uruhare, bamwe mu basenateri bagize komisiyo y’ubukungu n’iterambere ry’umuryango bari gusura bimwe mu bikorwa by’amajyambere, cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi mu turere twa Rutsiro na Karongi.
Honorable Senateri Bizimana Evariste, avuga ko uru ruzinduko ruri no muri gahunda yo gutuma senat yirebera ibikorwa leta ikorera abaturage. Avuga kandi ko icyo bari kubona ahenshi, ari uko umuturage atari kugerwaho n’inyungu z’ibyo akora ku buryo bufatika, ngo ni kibazo kigaragara ahenshi basuye.
Mu karere ka Karongi, aba basenateri basuye umushinga wo kuhira imyaka iri i musozi; basura inganda z’icyayi: urwa Gisovu na Karongi Tea Factory rukiri kubakwa, banasura umushinga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu n’uw’ubworozi bw’amafi mu murenge wa Bwishyura.
Mu karere ka Rutsiro hasuwe ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi bwa Kawa, by’umwihariko hasurwa koperative KOPAKAMA ikorera mu murenge wa Mushubati, hasurwa n’igikorwa cy’ubuhinzi bw’imbuto n’ibirebana na gahunda yo gutera intanga mu matungo.