KARONGI: Njyanama yemeje ingengo y’imari ya 2013-2014 ihwanye na miliyari zisaga 11
Inama Njyanama y’akarere ka Karongi yarateranye kuwa 26-06-2013, yemeza ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 ari miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buvuga ko izakoreshwa neza kuruta uko byagenze ku ngengo y’imari y’umwaka ugiye kurangira, kuko ngo amasoko azatangwa ku gihe kandi hakazabamo udushya twinshi.
Inama y’inama njyanama y’akarere ka Karongi, yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 26-06-2013, yari iyobowe n’umuyobozi wayo Nsanzabaganwa Emile. Abari mu nama banasobanuriwe uko umutungo w’akarere wakoreshwejwe mu mwaka ushize ndetse banamurikirwa ingengo y’imari y’akarere mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014 ihwanye na miliyari 11 n’imisago.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Karongi Muhire Emmanuel, avuga ko akarere muri rusange kakoresheje ingengo y’imari neza, nubwo ntabyera go de. Mu mikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013 hagiye habamo ibibazo byo gutanga amasoko bakererewe, ariko muri uyu mwaka akarere ngo kiteguye kubikosora amasoko agatangirwa igihe. Muhire ati:
Muri uyu mwaka nta mpungenge tuzagira mu gushyira mu bikorwa ingengo y’imari 100%
Bamwe mu bitabiriye iyi nama, harimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge. Niyihaba Thomas, uyobora umurenge wa Murambi, avuga ko bamaze gutegura ibikorwa bifatika bizateza imbere abanya Murambi.
Bimwe muri ibyo ni iyubakwa rya poste de santé mu kagari ka Mubuga izafasha abaturage basaga 6000 bakoraga ingendo ndende bagiye kwivuza, kugeza amazi meza muri centre ya Shyembe kugeza ubu yari ifite ikibazo cy’amazi make cyane, kimwe n’umudugudu w’ikitegererezo wa Gahabwa utagiraga amazi na mba.
Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Karongi Nsanzabaganwa Emile avuga ko imihigo  n’ingengo y’imari by’akarere byombi byuzuzanya kandi ko bizabamo n’ibishya byinshi nk’uko abisobanura: Ibishya birimo byo ni byinshi. Urugero, ku rwego rw’imirenge rugiye guhabwa ingengo y’imari rukazajya ruyicungira. Icyo ni ikintu gishya kitabagaho, hashyizwe imbaraga mu kugeza amatungo magufi kuri buri rugo, bizagenda byunganira gahunda ya Gira Inka.
Â
Â
Â