Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jul 5th, 2013
    Abanyapolitiki / National | By gahiji

    Nyamagabe: Urugerero rwatumye biyumvamo ko ari imbaraga z’igihugu n’umusemburo w’impinduka nziza.

    Urugerero rwatumye biyumvamoIntore zishoje icyiciro cya kabiri cy’urugerero ziratangaza ko ku rugerero zahakuye amasomo menshi arimo kumenya neza umuryango nyarwanda kuko zagize igihe cyo kubana nawo, ndetse zikaba zarabashije kwiyumvamo neza ko ari imbaraga z’igihugu n’umusemburo w’impinduka nziza.

    Umwe mu basore bakoraga urugerero mu murenge wa Mbazi avuga ko iyo ataza gukora urugerero yari kuba ahombye kutamenya umuryango nyarwanda ndetse n’imbaraga ze yakoresheje yubaka igihugu ngo zari gupfa ubusa.

    Ati: “Iyo ntaza gukora urugerero nari kuba mpombye cyane kuko ntari kumenya ngo imyumvire y’abanyarwanda imeze ite?  Ikindi nari kuba mpombye kuko imbaraga zange zari kuba zipfuye ubusa. Nk’urubyiruko kandi rukunda igihugu nagombaga gutanga amaboko yange ngo akorere igihugu”.

    Uyu musore kimwe na bagenzi be bemeza ko uruhare bagize mu kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda babafasha mu bikorwa bifatika ndetse no guhindura imyumvire byatumye barushaho kumva ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi ari umusemburo w’impinduka nziza.

    “Urugerero rwamfashije kumenya ko ndi imbaraga z’igihugu kuko mu bikorwa byinshi byo guteza imbere igihugu cyacu twagiye dukora nagizemo uruhare, aho twagendaga dukora ubukangurambaga mu nzego zitandukanye, kandi hari n’ibikorwa byinshi twagizemo uruhare….”, Manirakiza Florence.

    Kuba urugerero ari ubwa mbere rwari rukozwe ngo byasize amasomo menshi azashingirwaho mu kunoza urugerero rw’ubutaha.

    Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko ikibazo cyo kubura ibikoresho by’ibanze cyagiye kigaragara kizitabwaho hakiri kare kugira ngo urugerero rw’ubutaha ruzabashe kurushaho kugenda neza, ndetse n’abahagarariye izindi ntore bakaba bahabwa uburyo bw’itumanaho ngo guhanahana amakuru byihute.

    Urugerero rukorwa n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye aho nyuma yo gutozwa batumwa bakajya gukora ibikorwa by’ubwitange bashyize mu mihigo yabo, biba bigizwe n’imirimo y’amaboko ndetse n’ubukangurambaga.

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED