Nyamagabe: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batoye ababahagarariye mu matora y’abadepite.
Ku cyumweru tariki ya 14/07/2013, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamagabe batoye abazabahagararira mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ateganijwe mu minsi iri imbere.
Mu bakandida 16 bagizwe n’abagabo barindwi n’abagore icyenda batowe ku rwego rw’utugari nibo bageze ku rwego rw’akarere, maze hatorwamo bane gusa, abagabo babiri n’abagore babiri.
Abakandida babashije guhiga abandi mu bagore ni Ayinkamiye Donatille usanzwe ari umucungamutungo wa koperative yo kubitsa no kugurizanya “umurenge sacco†y’umurenge wa Musebeya akaba n’umujyanama mu nama njyanama y’akarere ndetse na Uwabyawe Myrielle uyobora ikigo nderabuzima cya Uwinkingi nawe akaba umujyanama mu nama njyanama y’akarere.
Mu bagabo hatsinze Nyandwi Dsirè usanzwe ari umudepite na Ziranizima Diogène ukora mu ruganda rwa Ruriba akaba n’umuyobozi w’inama njyanama y’akarere.
Aya matora yitabiriwe n’abagize inteko itora bagera kuri 483 hakaba habonetsemo imfabusa zirindwi.
Kuba batowe ku rwego rw’akarere ntibivuga ko byanze bikunze bazinjira mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ku itiki y’umuryango FPR-Inkotanyi, kuko mu batowe mu turere twose hazavamo abajya ku rutonde arirwo ruzavamo abinjira mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bitewe n’umubare ukenewe.
Â