Subscribe by rss
    Thursday 25 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Aug 29th, 2013
    Abanyapolitiki | By gahiji

    Ngo gutora FPR ni igihembo cy’uko yakoreye ibitangaza Abanyarwanda bose -Dr Harebamungu Mathias

    Ngo gutora FPR ni igihemboUmuryango wa FPR Inkotanyi ngo wakoreye ibitangaza Abanyarwanda bose aho bava bakagera, bityo ngo bakaba bagomba kuwushimira bawutora mu matora y’abadepite ateganyijwe kugira ngo ibyo byiza wakoreye Abanyarwanda bikomeze bisugire.

    Ibi byahamijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias ubwo kuri uyu wa 27/08/2013 yatangizaga ku mugaragaro gahunda zo kwamamaza abakandida Depite b’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke.

    Muri iki gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’Umuryango wa FPR Inkotanyi harimo na bane bakomoka mu karere ka Nyamasheke, Dr Harebamungu Mathias yibukije imbaga y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko uyu muryango wakoreye ibitangaza Abanyarwanda bose mu ngeri zitandukanye zirimo ubumwe, demokarasi n’amajyambere. Ngo ipfundo ry’ibyo byiza byose bishingiye kuri FPR Inkotanyi, ari na yo mpamvu yasabye abanyamuryango bose kuyishimira bayitora.

    Ibi kandi Dr Harebamungu yabihamije mu magambo ye ndetse no mu mbyino yateye ubwe ikikirizwa n’imbaga y’abanyamuryango ba FPR bari bateraniye ku kibuga cya Kirambo kiri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.

    Dr Harebamungu yavuze ko FPR yakoze ibitangaza ku Banyarwanda bose, haba ku banyamuryango bayo ndetse n’abandi muri rusange, bityo agasaba abaturage ko bakwiriye kuyishimira bayitora ku bw’ibitangaza yakoze kugira ngo ikomeze guteza imbere Abanyarwanda ndetse no gusigasira ibyagezweho.

    Dr Harebamungu yavuze ko imigabo n’imigambi bya FPR Inkotanyi ari ibikorwa byivugira kandi bihoraho, ndetse imvugo ikaba ingiro.

    Dr Harebamungu kandi yavuze ko ibikorwa bifatika Abanyarwanda bamaze kugeraho babikesha Umuryango wa FPR Inkotanyi kandi ko intego uyu muryango ufite ari ugukomeza gushyira imbaraga muri ibyo bikorwa. Ngo kugira ngo bigerweho, bikaba bisaba ko FPR igira abadepite benshi bayihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Dr Harebamungu akaba yashishikarije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko ku munsi w’amatora bazazinduka kare, nta n’umwe usigaye, bakajya gutora umuryango wabo kandi bakazarangwa n’ubwitonzi kugira ngo gahunda z’amatora zizagende neza babigizemo uruhare.

    Dr Harebamungu avuga ko Umuryango wa FPR wizeye intsinzi kandi abanyamuryango ba FPR bakaba bagomba kuyigiramo uruhare kugira ngo ibikorwa bamaze kubaka bikomeze bigire  umusingi w’amajyambere arambye n’umutekano.

    Abakandida b’umuryango wa FPR bane bakomoka mu karere ka Nyamasheke biyamamaje, bamamaza n’Umuryango wabo, bagaragaje ibyiza uyu muryango wagejeje ku Banyamasheke birimo umuhanda wa kaburimbo, umuriro w’amashanyarazi, amazi meza, amashuri, amavuriro ndetse n’ibindi bikorwa remezo ndetse na serivise zitandukanye ; zibafasha gutera imbere byihuse, maze babwira abanyamuryango ba FPR ko gutora uyu muryango ari ugushyigikira ibyo bikorwa by’indashyikirwa no kubyongera ku ho bitaragera.

    Muri iki gikorwa cyo kwamamaza, abanyamuryango ba FPR bo mu murenge wa Kanjongo bagaragaje ibyiza bagezeho babikesha uyu muryango maze bagasaba bagenzi babo ko bazawutora kugira ngo iryo terambere birata ribashe kuramba no gutera imbere.

    Mu byo bagaragaje ko bishimira bituma bashima FPR Inkotanyi harimo  amabanki n’ibigo by’imari ku buryo byazamuye iterambere ry’abaturage batuye muri uyu murenge ndetse n’akarere ka Nyamasheke muri rusange.

    Ikindi bishimira ni gahunda ya Mutuelle de Santé yashyizweho na Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na FPR Inkotanyi. Ibi ngo byatumye ubuzima bw’abatuye aka karere bubungwabungwa ku buryo nta muntu ukirwarira mu rugo ngo arembe kuko yabuze amafaranga amujyana kwa muganga.

    Ikorwa cyo kwamamaza abakandida Depite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo nka Nduwimana Jean Paul  ndetse n’Umuhanzi Kamishi, weruye akavuga ko atakiri Umu «Star» ahubwo ko FPR ari yo mu-Star, kandi agasaba abatuye Nyamasheke kuzayitora.

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwandan Dissidents Openly Brag About Support by Uganda Intelligence

    Uganda: What is Behind SoftPower Anti-Rwanda Propaganda?

    Rwanda saddened by London Bridge attack

    Habyarimana guards killed 15 catholic leaders at dawn of Genocide

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED