Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Aug 29th, 2013
    Abanyapolitiki | By gahiji

    Gicumbi- mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida abayamuryango ba FPR inkotanyi basabwe kwitegura amatora neza mu mutuzo

    Umuryango FPR inkotanyi watangije igikorwa cyo kwamamaza abakandida bayo mu Nteko Ishinga Amategeko aho basabye abaturage kuzitabira amatora mumutuzo.

    Bagaragaje ibyishimo kuri FPRa

    Bagaragaje ibyishimo kuri FPR

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/08/2013 igikorwa cyabereye mu murenge wa Rutare ahari hahuriye abaturage b’umurenge wa Rutare, Muko na Nyamiyaga na Rwamiko.

     

    Minisitiri w’ubuzima Madame Dr Agnes Binagwaho wari uhagarariye umuryango wa FPR ku rwego rw’igihugu, yasabye abari aha bose kuba ku ruhande rwa FPR inkotanyi kuko ibafitiye ibyiza byinshi izabagezaho birimo gukomeza imiyoborere myiza, ishoramari ariyo nkingi y’iterambere ibi bikaba bishingiye kuri gahunda nziza zashyizweho na FPR inkotanyi zituma abanyarwanda barushaho kuzamura umusaruro wabo ari nako bagira umutekano usesuye,

    muri iyi myaka itanu iri imbere FPR ikazakomeza guteza imbere no kongera amashanyarazi n’amazi , uburezi n’ubuvuzi kuri buri bose.

     

    Higiro Damas umwe mu bayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gicumbi akaba yagaragaje ibyagezweho ari nabyo bifuza gukomeza kubungabunga no kongera ibindi bikorwa  bishya bizakorerwa abanyarwanda mu gihe kiri imbere.

     

    Yagaragaje ibyo FPR yakoze mu nkingi 4 z’umuryango aribyo imiyoborere myiza, ubukungu, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage aho FPR yashoboye gushyiraho inkiko Gacaca ndetse n’inkiko z’Abunzi ubu akaba nta muturage usiragira mu nkiko.

     

    Yagaragaje ko gahunda ya Girinka mu Nyarwanda ari gahunda ya RPF, ubwisungane mu kwivuza, amashuri ya kaminuza, ayisumbuye, n’abanza byageze kuri buri munyarwanda n’ibindi.

     

    Chair Man wa FPR mu karere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre mu jambo rye yagejeje ku banyamuryango ba FPR akaba yagaragaje ko igikorwa cyo kwamamaza abakandida b’umuryango n’abandi bakandida bifatanije na FPR inkotanyi.

     

    Yagaragaje ko abanya Gicumbi biteguye gushyigikira abakandida ba FPR babifuzaho gutora FPR ijana ku jana akaba yagaragaje ko n’ibikorwa bitari byagerwaho biri mu nzira bijyanye n’amazi n’amashanyarazi aho muri iyi mirenge yaho campagne yabereye hamaze gushingwa amapoto y’amashanyarazi bakaba babikesha FPR inkotanyi.

     

    Asanga ko ibimaze kugerwaho ari byinshi n’ibizakomeza kubungwabunga ari byinshi ndetse ko n’ibyo biteze ku muryango ko ari byinshi ko bagomba kubishyigikora bagatora FPR inkotanyi.

     

    Yasabye abanyagicumbi by’umwihariko abayamuryango ba FPR inkotanyi kwitegura amatora neza mu mutuzo nta muvundo bagakomeza kubungabunga umutekano n’ibikorwa bamaze kugeraho no kubirinda.

     

    Gatabazi JMV umwe mu bakandida ba FPR inkotanyi bari muri iki gikorwa akaba atangaza ibigwi bya FPR inkotanyi ari byinshi byo FPR imaze kugeza ku banyarwanda  ndetse ko kuberako imvugo ari yo ngiro ko na gahunda y’imyaka itanu FPR ifite izayishyira mu bikorwa cyane cyane muri iyi mirenge akaba ari ibijyanye no kugeza ku baturage amazi n’amashanyarazi n’amashuri akaba arizo gahunda zihutirwa  cyane.

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwandan Dissidents Openly Brag About Support by Uganda Intelligence

    Uganda: What is Behind SoftPower Anti-Rwanda Propaganda?

    Rwanda saddened by London Bridge attack

    Habyarimana guards killed 15 catholic leaders at dawn of Genocide

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED