Subscribe by rss
    Saturday 27 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Aug 29th, 2013
    Abanyapolitiki | By gahiji

    Rulindo: FPR ifite byinshi izakomeza kugeza ku banyarwanda.

    FPR ifite byinshi izakomezatariki ya 27/8/2013 mu karere ka Rulindo , abanyamuryango ba FPR bari mu gikorwa cyo kwamamaza ishyaka ryabo, no kwerekana abakandida ku mwanya w’abaziyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko.

    Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abafashe amagambo muri iki gikorwa, bose bagiye bagarua ku bikorwa byagiye bikorwa n’umuryango babareye abayoboke.

    Aha bakaba bagaragaje bimwe muri ibyo bikorwa byagezweho birimo amashuri, amavuriro, imihanda, amashanyarazi, amazi, ngo  byose byagejejwe ku banyarwanda bigizwemo uruhare na FPR inkotanyi.

    Uwari ushinzwe igikorwa cyo kwiyamamaza,Madamu Niwemwiza Emilienne,akaba n’umuyobozi mu karere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza,akaba yavuze ko ibyagezweho  n’umuryango FPR inkotanyi  byose bizakomeza  gushigikirwa kandi bikanakomeza kwiyongera .

    Madamu Niwemwiza kandi, yagarutse ku bikorwa by’intumwa za rubanda zicyuye igihe ,avuga ko bakoze neza ibyo batumwe n’abanyarwanda,kandi asaba abayoboke ba FPR inkotanyi kubashimira,kimwe n’abanyarwanda bose muri rusange,ngo kuko ibyo babagejejeho byose byabagezeho bose.

    Yagize ati”Umuryango FPR ukomeje ibikorwa byawo byo guteza imbere abanyarwanda bose muri rusange,kuko muri gahunda yawo ari uguteza abanyarwanda bose imbere.Turashima kandi imikorere y’intumwa za Rubanda zicyuye igihe kuko zaratumitse,niyo mpanvu zikwiye gushimirwa cyane.”

    Abanyauryango ba FPR inkotanyi batandukanye ,bakaba batanze ubuhamya bw’ibyo bagezeho babikesha FPR.

    Kamagaju Pierrine,utuye mu murege wa Rusiga,yavuze ko FPR uretse kumubohora ikamukiza abicanyi muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 94,ngo yanakomeje kumufasha mu kwiyubaka no kwiteza imbere ku buryo ngo  ubu abarirwa mu mubare w’abakire muri uyu murenge.

    Yagize ati”FPR inkotanyi  yangejejeho byinshi niteza imbere.Yanzamuye mu ntera kugeza ubu nunva ko nanjye ndi umukire.Nunva ko n’ubundi ibyiza biri imbere,kuko Leta y’u Rwanda izakomeza kuduteza imbere.”

    Muri iki gikorwa cyo kwamamaza umuryango FPR,baboneyeho n’umwanya wo kwereka abanyamuryango bawo,abakandida babiri  biyamamariza kuzabahagarira mu nteko ishinga amategeko.

    Amatora y’abadepite ateganijwe kuzaba muri nzeri uyu mwaka tariki ya 16 kugeza tariki ya 18

    Abayoboke b’amashyaka  bakaba batangiye  kuzenguruka mu gihugu hose ,aho bagenda bamamaza abakandida bazabahagararira mu nteko.

     

    Related News
    Tweet

    Rwandan Dissidents Openly Brag About Support by Uganda Intelligence

    Uganda: What is Behind SoftPower Anti-Rwanda Propaganda?

    Rwanda saddened by London Bridge attack

    Habyarimana guards killed 15 catholic leaders at dawn of Genocide

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED