Rilima : Ngo abakandida ba FPR Inkotanyi bakwiye kongera gutorwa kuko yabagejeje kuri byinshi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera baratangaza ko Umuryango FPR Inkotanyi wabagejeje kuri byinshi, akaba ariyo mpamvu abakandida watanze kuzajya mu nteko ishinga amategeko bakwiye kongera gutorwa.
Ibyo Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi babitangaje kuwa 4/9/2013 ubwo biyamamarizaga muri uwo murenge mu kagari ka Nyabagendwa.
Aha herekenwe abakandida depite Kanoneka Francis na Uwiragiye Priscille bari ku rutonde rw’abakandida depite batanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi.
Mukasekuru Eugenie ni umwe mubatuye mu kagari ka Kimaranzara mu murenge wa Rilima avuga ko amaze kugera byinshi abakesha umuryango FPR_Inkotanyi.
Yagize ati “ nahereye kuri bike cyane, ariko kubera inama n’ubushobozi nagiye mpahabwa n’umuryango FPR Inkotanyi ubu maze kugera kuri byinshi, ndetse nsigaye njya guhagararira akarere ka Bugesera mu bijyanye n’ubukorikori n’imyugaâ€.
Mu kwiyamamaza, abo bakandida bavuze ko ibyo Umuryango FPR Inkotanyi wagezeho ari byinshi mu myaka isaga 19 umaze uyobora igihugu, basaba abaturage kuzahundagaza amajwi kugira ngo iterambere ryihute n’ibyo bamaze kugeraho bitazasubira inyuma.
Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Bugesera Rwagaju Louis yavuze ko ugereranyije n’aho ako karere kavuye n’aho kageze, bikwiye ko abaturage bahitamo neza, batora intumwa z’umuryango FPR Inkotanyi kugira ngo iterambere rikomeze ryihute.
Ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi byaranzwe n’akarasisi k’urubyiruko rutwara amagare na za Moto n’imbyino zitandukanye.