Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri “Senat†iri mu ruzinduko mu ntara y’amajyaruguru
Mu ruzinduko abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza barimo mu ntara y’amajyaruguru, barashishikariza ubuyobozi bw’intara ndetse n’akarere ka Musanze  gutanga serivisi nziza dore ko iyi ntara igaragaramo ibikorwa by’ubukerarugendo cyane cyane mu Karere ka Musanze.
Ibi babitangaje ku wa kabiri tariki ya 24/01/2012 ubwo basuraga akarere ka Musanze maze bakagirana ibiganiro n’abayobozi bako ndetse n’ab’intara y’amajyarugu. Aba basenateri mu biganiro bagiranye n’abayobozi bagarutse ku mitangire ya za serivisi cyane cyane mu bikorera bafite amahoteri, amaresitora n’abakora ubwikorezi.
Honorable Senateur Tito RUTAREMARA yavuze ko gutanga service mbi bica intege ba mukerarugendo bagenderera Musanze cyane ko ari Akarere k’ubukerarugendo.
Agira ati “abaje mu bukerarugendo abenshi baza hano i Musanze, Mu gihe rero serivisi zidatangwa neza, amahoteri adakora neza, abo muri banki batabavunjira amafaranga byihuse ngo babone amafaranga yabo, ni bibiâ€.
Akomeza agira ati “ bagenda bavuga bati u Rwanda ni rwiza ariko ugera mu ihoteri ugasanga abaguseriva bafite umwanda, wagera mu mu cyumbaâ€chambre†ugasanga uburiri ntibushashe neza,â€.
Yongera ho ko ibyo bishobora gutuma umukerarugendo waje kureba ingagi, iyo arangije kuzireba ahita afata indege ataha ati “ngira ngo ni byo perezida wa repubulika ajya avuga ati twihe agaciro, Musanze ikwiye kwiha agaciro, niba amahoteri yo mu Bufaransa akora atya nabo bakore gutyo ndetse barenze hoâ€.
Senateri Donatille MUKABALISA wari uhagarariye itsinda ryasuye akarere ka Musanze yavuze ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo kungurana ibitekerezo na Guverinoma ku ngingo zirebana n’uruhare rw’abaturage mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.
Ikindi ngo ni uko urwo rugendo rugamje  uruhare n’imikorere y’inama njyanama nk’urwego ruhagarariye abaturage,n’imikoranire yarwo n’izindi nzego cyane cyane komite nyobozi y’Akarere.
Hakanarebwa kandi n’umwihariko w’icyiciro cya gatatu cya gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage n’imitangire ya service ku banyarwanda.