Nyanza: Abanyamuryango ba FPR biyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza
Abahagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu nzego zinyuranye zo mu karere ka Nyanza mu mahugurwa barimo y’iminsi biri yasojwe tariki 6/10/2013 biyemeje kurushaho kuba umusemburo w’impinduka nziza.
 Ku munsi wa mbere w’aya mahugurwa bahawe ibiganiro birimo intego z’umuryango wa FPR Inkotanyi, amateka y’u Rwanda, isano iri hagati ya politiki n’iterambere, n’ibindi.
Ku musozo wayo bongeye guhabwa ibiganiro birimo uruhare rw’umuco mu iterambere ry’igihugu, ingamba zo kwihutisha iterambere hagamijwe kwigira, imyitwarire n’imikorere mpinduramatwara mu iterambere n’ibindi biganiro bigamije kuba barushaho kuba umusemburo w’impinduka nziza nk’uko basoje babyiyemeje.
Nyiracumi Généreuse umunyamabanga Nshingwamutungo w’uyu muryango wa FPR inkotanyi mu karere ka Nyanza avuga ko aya mahugurwa yongereye ubumenyi bunyuranye abayitabiriye.
Agira ati: “ Abanyamuryango ba FPR bagomba kuba basobanukiwe neza intego y’umuryango ndetse n’amahame awugenga nicyo gituma bahawe aya mahugurwaâ€.
Yakomeje asobanura ko abahuguwe nabo bazahugura abandi bityo ubumenyi bakarushaho kubuhererekanya mu banyamuryango hagamijwe ko babera abandi urugero rwiza ndetse bakabigiraho indangagaciro zinyuranye.
Valens Murenzi perezida w’umuryango wa FPR inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza nawe wari witabiriye aya mahugurwa yatangaje ko we ku giti cye nk’umunyamuryango yagize icyo umwungura.
Yavuze ko aya mahugurwa kimwe n’andi yayabanjirije agenda yungura byinshi abanyamuryango bagahinduka mu buryo bw’imyumvire.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza basoje aya mahugurwa bari bahagarariye inzego zinyuranye z’uyu muryango kuva mu mirenge kugeza ku rwego rw’akarere.