Subscribe by rss
    Wednesday 20 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Mar 25th, 2014
    Abanyapolitiki | By gahiji

    Nyamasheke: Abayoboke ba PSD barasabwa gushyigikira ‘Ndi umunyarwanda’

    Abanyamuryango wa PSD mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ mu gihe u Rwanda n’isi yose bitegura kongera kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

    Ubwo bari mu mahugurwa yabereye mu karere ka Nyamasheke kuwa 22/03/2014, abayoboke ba PSD muri aka karere basabwe kwiyumva nk’Abanyarwanda,  bakumva ko basangiye isano kandi kose bafite igihugu kimwe bagomba kubaka, bakirinda icyakongera kubacamo ibice no kongera kugisenya.

    Depite Niyonsenga Theodomir, umunyamabanga wungirije  ushinzwe urubyiruko muri PSD yabwiye aba bayoboke ko bakwiye gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kandi bagacengeza ubutumwa buyishyigikira ku bandi baturage mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda.

    Yagize ati “Muri iki gihe buri muyoboke wa PSD akwiye gushyigikira byimazeyo iyi gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ bityo Abanyarwanda muri rusange bakongera kwibuka ko bahuje Ubunyarwanda, amateka mabi akibagirana Abanyarwanda bagaharanira kubaka igihugu kimwe giteye imbere.”

    Hakizimana Bernabe, umwe mu bayoboke ba PSD yavuze ko iyi gahunda bagiye kuyigira iyabo bagafatanya mu gushyira imbere inyungu z’igihugu  aho gushyira imbere ibitanya abantu.

    Yagize ati “Iyi gahunda izafasha kubaka igihugu cyacu hamwe dushyize imbere inyungu z’igihugu imbere kurusha izacu bwite bizatuma u Rwanda rutazasubira muri Jenoside rwashowemo na politiki mbi yasenyaga igihugu icamo ibice Abanyarwanda.”

    PSD iri gutanga ubu butumwa mu bayoboke bayo hirya no hino mu gihugu ikaba ikangurira Abanyarwanda kunga ubumwe bakiteza imbere bazirikana ko basangiye gupfa no gukira.

     

    Related News
    Tweet

    Rwandan Dissidents Openly Brag About Support by Uganda Intelligence

    Uganda: What is Behind SoftPower Anti-Rwanda Propaganda?

    Rwanda saddened by London Bridge attack

    Habyarimana guards killed 15 catholic leaders at dawn of Genocide

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED