Perezida Kagame yahamagariye abanyakorea gushora Imari mu Rwanda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 2 Ukubonza perezida Kagame yahuye n’abashoramari bo muri Korea abashishikarizagushora Imari yabo muri afurika by’umwihariko mu Rwanda kuko bashobora kubona isoko ndetse hakaba hari byinshi bahakorera.
Perezida akaba yarahuye n’abashoramari abashishikariza gukorera mu Rwanda mu gihe leta y’ u Rwanda ishyize imbere guterza imbere ishoramari no gutanga serivise nziza. Igihugu nka Korea y’amajyepfo kimaze gukataza mu ikoranabuhanga kuhereza abashoramari gukorera mu Rwanda hakaba hari ibyo ibihugu byombi byabyungukiramo cyane cyane mu nzego z’itumanaho, ubuhinzi, ikoranabuhanga ndetse nu rwego rw’imitangire ya servisi.
Aganira n’abashoramari n’abacuruzi perezida kagame yatangaje ko u Rwanda na Korea bifite umubano mwiza ukwiye gushingirwaho mu guhererekanya ubumenyi, iterambere n’ikoranabuhanga kandi ko hari byinshi Rwanda rwakwigira kuri korea hagendewe ku iterambere rishimishije igihugu cya Korea kimaze kugeraho.
Uwahoze ari perezida wa Korea y’amajyepfo Kim Young Sam akaba yarashimiye perezida Kagame uburyo aharanira guteza imbere igihugu cye n’umugabane w’afurika. Akemeza ko u Rwanda ari kimwe mubihugu bikwiye gushorwamo imari bitewe n’ubuyobozi buharangwa bwita mu guteza imbere ishoramari n’imikorere myiza.
Igihugu cya Korea y’amajyepfo kiri mubihugu byambere ku isi mu gukora amato manini, hamwe no kugira inganda zikora imodoka n’ibikoresho bikoreshwa mu ikoranabuhanga. Kikaba na kimwe mubihugu bikora ibintu byinshi byoherezwa mu mahanga. Kuba abashoramari bo muri Korea baza gukorera mu Rwanda bikaba byatuma ishoramari rizamuka ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi byoherezwa hanze bikiyongera.