Rwanda | Ruhango: Mu murenge wa Ntongwe baganiriye ku bumwe n ubwiyunge.
tariki ya 17/02/2012 Depite Uwamariya Devothe yasuye umurenge wa Ntongwe wo mu karere ka Ruhango aho yaganiriye n’abahagarariye inzego zitandutankanye ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.
Uru ruzinduko rwa DepiteUwamariya Devothe rwari muri gahunda yateguwe n’inteko nshingamategeko yo kurebera hamwe aho ubumwe n’ubwiyunge bugeze nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu murenge wa Ntongwe, DepiteUwamariya yagiranye ikiganiro n’abahagarariye intore, abahagarariye amadini, inama y’igihugu y’abagore, inama y’igihugu y’urubyiruko, abahagarariye abunzi, imiryango iteganiye kuri leta ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari.
Abitabiriye iki kiganiro batangaje ko ubumwe n’ubwiyunge ari ngombwa kandi ko amoko ntacyo avuze ahubwo ko “icya mbere ari ubunyarwandaâ€. Cyakora banagaragaje ko nyuma ya Jenoside hakiri inzitizi zibangamiye ubumwe n’ubwiyunge. Zimwe mu nzitizi batanze harimo kuba hakiri ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya jenoside bakayishyira no mu bana babo, ababuza abana babo gushakana kubera amoko, abatishyura imitungo bangije muri jenoside kandi atari uko babuze ubwishyu ndetse na bamwe mu Banyarwanda badaha agaciro ibimaze kugerwaho.
Depite Uwamariya yabasabye kubumbatira ibimaze kugerwaho no gusakaza ubutumwa bakuye muri iki kinagiro kubo baje bahagarariye.
Umurenge wa Ntingwe niwo murenge wa mbere wasuwe mu karere ka Ruhango naho iyi gahunda ikaba iteganywa kuzamara igihe kigeze ku mezi 6.