“Iki kiruhuko ngiyemo ndashaka kukibyaza umusaruroâ€- Umuyobozi wa Nyamagabe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert aratangaza ko ikiruhuko agiyemo (kuva tariki ya 27/2/2012 kugeza tariki ya 27/3/2012) yiteguye kukibyaza umusaruro. Iki kiruhuko cy’umwaka umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe agiyemo cyemejwe n’inama njyanama y’aka karere yabaye tariki ya 29/1/2012.
Mu kiganiro twagiranye, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yadutangarije ko ikiruhuko agiyemo nacyo yiteguye kukibyaza umusaruro, avuga kandi ko nubwo atabura muri gahunda zimureba z’akazi igihe ari ngombwa, azabona n’umwanya wo kwita ku muryango we.
Mugisha yagize ati “Iki kiruho rwose ndashaka kukibyaza umusaruro! Nzarenga imbibi z’akarere ariko sinzarenga imbibi z’igihuguâ€. Yongeyeho kandi ko azaboneraho no gusura inshuti n’abavandimwe dore ko akenshi biba bitoroshye kuba byakorwa mu gihe cy’akazi , ati “ burya nabyo biba bikenewe.â€
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe kandi yasize ahaye ubutumwa abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge aho yabasabye gutegura neza gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18, gukaza ingamba zo kubungabunga umutekano, gutegura neza imihigo ya 2012-2013 kuva ku muryango kugera ku rwego rw’umurenge no kwitegura isuzuma ry’imihigo 2011-2012 rizakorerwa imirenge muri uku kwezi.
Ni ku nshuro ya mbere Mugisha Philbert agiye mu kiruhuko kuva yatorerwa kuyobora akarere ka Nyamagabe mu kwezi kwa 2 umwaka wa 2011. Hasize amezi 3 umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ashyingiwe akaba ndetse yarakoze ubukwe nta kiruhuko afashe.
Tariki ya 23/12/2011, ubwo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase yaganiraga n’abayobozi ba Nyamagabe, yashimangiye ko ikiruhuko ari ingenzi ku mukozi kandi ko Minisiteri abereye umuyobozi izakora ibishoboka byose abayobozi b’ibanze ,bakunze kugira akazi kenshi, bakajya babasha kujya mu kiruhuko giteganywa n’itegeko nta nkomyi.