Dr Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w Uburezi
Itangazo ryavuye muri Minisiteri y’Intebe rivuga ko ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, cyane mu ingingo ya 116 y’itegeko nshinga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Abaminisitiri mu buryo bukurikira:
Minisitiri w’Uburezi ni Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Urubyiruko ni Jean Philibert Nsengimana, Minisitiri w’Umuco na Siporo ni Mitali Protais.
Vincent Biruta wahoze ari Perezida wa Sena muri manda ishize yagizwe Minisitiri w’Uburezi, aho asimbuye Pierre Damien Habumuremyi kuri uwo mwanya wagizwe Minisitiri w’Intebe
Ernestine Musanabera