Ntidukwiye gushingira ku mategeko mpuzamahanga gusa – Guverineri Munkentwari
Guverineri Munyantwali Alphonse
Guverineri w’intara y’amajyepfo, Munyatwali Alphonse, avuga ko nubwo amategeko mpuzamahanga mpanabyaha afite akamaro ariko ko yo ubwayo yonyine atari igisubizo.
Mu kiganiro yagejeje ku banyeshuli bitegura kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, Guverineri w’intara y’amajyepfo, yavuze ko amategeko mpuzamahanga mpanabyaha yo ubwayo adahagije mu gutorera umuti ikibazo cy’ibyaha by’intambara, Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Iki kiganiro cyatangiwe mu mujyi wa Nyamagabe tariki 03/02/2012, ubwo aba banyeshuli 175 bari kumwe na bamwe mu barimu babo bari bamaze gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Umwarimu w’amategeko muri kaminuza y’u Rwanda, Kayitesi Usta, yavuze ko  gusura urwibutso ndetse n’iki kiganiro biri mu rwego rw’isomo ryitwa “International Criminal Lawâ€ari yo mategeko mpuzamahanga mpanabyaha.
Afatiye ku rugero rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Guverineri Munyantwali yagaragaje ko haba kuyihagarika no guhangana n’ingaruka zayo, uruhare runini rwabaye urw’Abanyarwanda ubwabo. Yashimangiye ko Jenoside yo mu Rwanda yaturutse ku ngengabitekerezo mbi ariko ko kuyihagarika nabyo byaturutse ku ngengabitekerezo nziza.
Kwizera Gatera Edison, umwe mu banyeshuli bakurikiye iki kiganiro, yatangaje ko hari icyuho gikomeye hagati y’amategeko ubwayo n’ishyirwa mu bikorwa ryayo. Yanagaragaje ko inyungu za Politiki nazo zishobora kubyihisha inyuma akaba asanga kwimakaza imiyoborere myiza n’indangagaciro nziza ari yo nama isumba izindi aho gutegereza amategeko mpuzamahanga mpanabyaha ubwayo.