“Dushishikajwe no kubaka ubufatanye mu batuye igihugu†– Perezida Kagame
Mu muhango w’irahira ry’abaminisitiri bashya wabereye mu ngoro
y’inteko ishinga amategeko tariki 06/12/2011, Perezida Paul Kagame
yavuze ko kugira ngo habeho umusingi uhamye w’igihugu ari ngombwa
yo guhuza ingufu z’urubyiruko n’abakuze.
Perezida
Kagame yagize ati “Turashaka kubakira ku bunararibonye. Twizera ko
Vincent Biruta afite ubunararibonye bwo kugeza uburezi bwacu aho
twifuza ko bugera, tugendeye ku nshingano ze mu bihe byashize.â€
Perezida
Kagame yakomeje avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rugize umubare
munini mu gihugu, rukwiye guhabwa amahirwe yo kubona ubunararibonye
bwo kuyobora igihugu.
Kagame
yavuze ko imbaraga z’abakiri bato zigomba kubakirwaho kuko
urubyiruko rutezweho byinshi. Umukuru w’igihugu yavuze ko ari
ngombwa ko rufata inshingano hakiri kare aho gukomeza kuyoborwa
n’abasaza.
Abaminisitiri
barahiye ni: Minisitiri w’uburezi, Vincent Biruta; Minisitiri
w’umuco na Siporo, Protais Mitali na Minisitiri w’urubyiruko,
Nsengimana Jean Philbert.
Emmanuel
N. Hitimana