Abaminisitiri batatu bashya barahiye
Tariki 06/12/2011, abaministri batatu bashya muri guverinoma barahiriye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko.
Abarahiye ni Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata, utararahiye ubushize ubwo abagize guverinoma barahiraga.
Orinfor yatangaje ko Perezida wa Repubulika yibanze ku ngingo ebyiri mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango. Yavuze ko bakwiriye kubakira ku bunararibonye bwa Dr Vincent Biruta nk’umuntu wujuje neza inshingano yari afite zo kuyobora Sena, akaba yaranayoboye umutwe w’abadepite.
Perezida Kagame yavuze ko ubu nabwo hagiye kubakirwa ku mikorere ye, ku mbaraga ze no ku bushake bwe kugira ngo urwego rw’uburezi rutunganywe neza kuko ari rwo musingi w’amajyambere y’igihugu.
Indi ngingo ya kabiri ni imbaraga z’abakiri bato zigomba kubakirwaho kuko urubyiruko rutezweho byinshi. Umukuru w’igihugu yavuze ko ari ngombwa ko rufata inshingano hakiri kare aho gukomeza kuyoborwa n’abasaza. Yijeje minisitiri w’urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana, ko n’abandi bantu bazamushyigikira mu kubaka urwego rw’urubyiruko bazaba ari bato bityo urwo rwego rukarushaho gukomera ari nako urubyiruko rw’u Rwanda rugira ubushobozi , rubifashijwemo n’izindi nzego zose z’igihugu.
Asoza ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko hakiri  ibibazo byinshi bigomba gushakirwa umuti. Yasobanuye ko ibimaze kugerwaho byerekana ko Abanyarwanda bafite ubushake n’imbaraga byo kwiyubakira igihugu.
Emmanuel Nshimiyimana