Mataba: Abaturage barashima VUP yabavanye mu bukene
Abaturage bo mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke babarwaga mu cyiciro cy’abakene nyakujya batanga ubuhamya ko VUP yabavanye mu bukene none bageze ku rwego rwo kurihirira abana babo kaminuza no gutanga akazi ku bandi bantu.
Mukantarama Liberata, umugore ukeye ku myambaro no ku mubiri, avuga ko amafaranga ibihumbi 50 yahawe nk’inkunga yamugira akamaro gakomeye. Ayo mafaranga yayagurize ingurube imaze kubyara, amafaranga yakuye mu byana yamufashije gusakara inzu ava muri nyakatsi.
Uyu mubyeyi asobanura ko yabyaye ku nshuro ya kabiri n’iya gatatu, amafaranga yagurishe ibyana arayakusanya ayagura inka imuha amata n’ifumbire. Yemeza ko ageze ku rwego rwo kurihira umwana we kaminuza aho ubu arimo kwiga muri INES mu Karere ka Musanze.
Undi mubyeyi witwa Nirere Scolastique, asobanura ko abagore 30 bishyize hamwe bakora koperative iboha uduseke, basaba inguzanyo muri VUP barakora biteza imbere none bageze ku rwego gutanga akazi ku bandi bantu.
Turikunkiko Gregoire ashimangira akamaro ka VUP yabamariye muri aya magambo: “ Umuntu wavuga ko VUP ntacyo imaze, ntakwiriye kutubamo akwiriye kutuvamo.â€
Muri rusange, abaturage batandukanye bavuga ko VUP yatumye babasha kubaka amazu bayasakaza amabati, borora amatungo magufi n’amaremare bituma bahinga bareza none ngo baciye ukubiri n’inzara.
Â