Ngoma: Abayobozi mu nzego z’ibanze bongeye kwibutswa ko bagomba kuba aho bakorera
Abayobozi b’inzego z’ibanze bibukijwe ko mu gihe cy’ icyunamo nta mpamvu nimwe yagombye kubuza umuyobozi kuba aho akorera kuko muri ibi bihe, umutekano ugomba gucungwa kuburyo bw’umwihariko.
Mubihe by’icyunamo hakunda kugaragara ibyaha bitandukanye ndetse n’ubugizi bwa nabi bikunda gukorerwa abacitse ku icumu rya jenocide.
Mu minsi y’impera z’icyumweru (week-end) abayobozi b’inzego z’ibanze bajyaga bakunda gusaba impushya zo kujya kureba ingo zabo. Mu nama yabahuje n’inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, abayobozi basabwe kuba aho bakorera.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providance, mu nama itegura icyunamo yabaye kuri uyu wa 27/03/2013 yabwiye abayozi mu nzego z’ibanze ko bagomba kuba mu baturage aho bakorera byumwihariko mugihe cy’ icyunamo kugirango babe batanga ubufasha bwihuse igihe habaye ikibazo cy’umutekano muke.
Yagize atiâ€Abari bamenyereye gusaba impushya mu ma week-end mu byibagirwe  kuko mu cyunamo hakunda kugaragara ibikorwa by’umutekano muke,umutekano ugomba kurushaho gukazwa. Mugomba kuhaba kugirango mube hafi bityo mube mwagira ubutabazi bwihuse (intervention rapide) habaye ikibazo.â€
Kuruhande rw’abayobozi mu nzego z’ibanze nabo bavuga ko koko kuba umuntu yajya kure y’aho ayobora igihe habaye ikibazo cy’umutekano muke byatinda gutanga ubufasha no kugera aho cyabereye.
Abanyamabanga nshingwabikorwa mu mirenge no mu tugali ndetse n’abo bafatanya kuyobora usanga abenshi bafite ingo ziri mu tundi turere cyangwa muyindi mirenge ndetse hari n’abafite ingo mu murwa mukuru I Kigali .
Kubera iyo mpamvu usanga akenshi mu mpera z’icyumweru ngo basaba impushya ngo bajye gusura ingo zabo kuko kuba aho bakorera ari itegeko. Izo mpushya zabaye zihagaritswe mu cyunamo.
Icyunamo cyo kwibuka abatutsi bazize Genocide yabakorewe mu 1994 gitangira mu Rwanda tariki ya 7/04 buri mwaka.
Â
Â