Subscribe by rss
    Saturday 21 April, 2018
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Apr 5th, 2013
    Block3--ibikorwa-regional | By grace

    “Umuntu ashobora kwitandukanya n’inyeshyamba akaba depite nk’uko nabigenje” Hon. Eriaku

    Share This
    • Add to Delicious
    • Share on FriendFeed
    • Digg
    • submit to reddit
    Tags
    musanze uganda members

    Umuntu ashobora kwitandukanyaHon. Dr. Eriaku Peter Emmanuel, umudepite mu gihugu cya Uganda, yabwiye abahoze mu mitwe  yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  ko bashobora kwiteza imbere ndetse bakavamo abantu bafitiye igihugu akamaro nk’uko nawe yabigenje.

    Ubwo itsinda ry’abadepite baturuka muri Uganda ryasuraga ikigo cyakirirwamo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro kiri I Mutobo, Hon. Dr. Eriaku Peter Emmanuel, yabwiye abari guhabwa amasomo muri iki kigo ko bishoboka ko bitewe n’impamvu zitandukanye umuntu yakwinjira mu mitwe yitwaje intwaro.

    Yagize ati: “Twari dufite abaturanyi bakaza bakaturira inka, bakatwangiriza imyaka nyamara ubuyobozi ntibugire icyo bukora, nibwo twigire inama yo gukora umutwe witwaje intwaro kugirango twirwaneho”.

    Yavuze kandi ko nyuma y’ibiganiro bitandukanye baje kwiyunga n’ubuyobozi, ndetse ngo banezerwa cyane n’amasezerano yo kwambura intwaro umutwe witwara Karimojongo, wahoraga ubahohotera.

    Aboneraho rero guha ikizere aba bitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro ababwira ko bafite amahirwe yo kugera kuri byose mu buzima, kuko bashobora gusubira mu mashuri bagatera imbere kimwe n’abandi banyarwanda.

    Ati: “Muracyafite ubuzima burebure imbere, mushobora gusubira mu ishuri mu kiga, mukazabamo n’abadepite nk’uko nanjye nabigenje”.

    Jean Sayinzoga, Perezida wa komisiyo y’igihugu yo  gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, avuga ko ubuhamya nk’ubu bugaragaza ko nyuma yo kwitandukanye n’imitwe yitwaje intwaro umuntu yakwiteza imbere ari ngombwa cyane kuko butuma aba bantu barushaho kugira ikizere cy’ejo hazaza.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Parents Petition Norwegian Government over Uganda Arrests

    Arinaitwe: Uganda Intelligence Source from Butabika Mental Facility

    Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects
    • Parents Petition Norwegian Government over Uganda Arrests
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Arinaitwe: Uganda Intelligence Source from Butabika Mental Facility

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED