Nyabihu: intore ku rugerero zesheje imihigo kukigero cya 84%
Nyuma y’aho intore z’urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 zari zimaze iminsi ku rugerero zikora ibikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu,kuri uyu wa 28 Werurwe 2013, nibwo intore zashoreje icyiciro cya mbere cy’ibikorwa zakoraga hirya no hino mu tugari . Zikaba zishoje iki gikorwa zesheje imihigo kuri 84%.
Ku rwego rw’akarere, iki gikorwa cyo gusoza icyiciro cya mbere cy’ibikorwa by’intore ku rugerero cyabereye mu murenge wa Rambura,umwe mu mirenge 12 igize nyabihu. Uyu muhango ukaba wararanzwe no kugaruka ku bikorwa intore ku rugerero zakoze hirya no hino mu rwego rwo guteza imbere abaturage n’igihugu.
Bimwe mu bikorwa byakozwe n’intore nk’uko byagarutsweho,harimo gucukura imyobo no gutera ibiti ahantu hatandukanye hakundaga kwibasirwa n’isuri. Mu murenge wa Rambura hakaba haratewe ibiti bigera kuri 345 ku kigo cy’ishuri cya Saint Raphael.
Intore ku rugerero kandi zasijije ikibanza ahazubakwa SACCO y’umurenge wa Rambura. Izi ntore za Rambura zikaba zaratunganije imihanda mu midugudu kuri km7,hubakwa pipiniyeri y’akagari,hashyirwaho clubs zo kurwanya ibiyobyabwenge ,imiryango ibana idasezeranye ishishikarizwa gusezerana byemewe n’amategeko aho 15 mu yashishikarijwe yasezeranye.
Hagiye hatangwa mutuelle ku baturage bamwe na bamwe batishoboye ndetse bamwe mu baturage bakorerwa uturima tw’igikoni aho tutari turi nk’uko umwe mu baturage bakorewe akarima k’igikoni witwa Akimanizanye Marie Jeanne yabidutangarije. Uyu mutegarugori,yashimiye cyane urubyiruko ku gikorwa rwamukoreye,arusaba kugumya gukomeza ibikorwa byiza rwatangiye,rwibanda cyane ku kwita ku baturage.
Sahunkuye Alexandre umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, yashimye intore ku bikorwa by’iterambere zakoze,anavuga ko ari imwe mu nzira yo kwigira no kwishakamo ibisubizo
Intore zashoje icyiciro cya mbere cy’ibikorwa byo kuru rugerero mu karere ka Nyabihu,zashimiwe ibikorwa byiza by’iterambere byubaka zakoze mu karere ka Nyabihu. Zikaba zarasabwe kugumya kurangwa n’ubutwari n’indangagaciro z’umuco nyarwanda aho zizaba ziri hose nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere Sahunkuye Alexandre.
Yazisabye kuzarangwa n’umurava no kwishakira ibisubizo aho ziri hose. Yongeraho ko ibikorwa zakoze ku rugerero ari bumwe mu buryo bwo kwigira no kwishakamo ibisubizo,ari nayo mpamvu zisabwa kuzakomeza ubupfura n’umurava mu bikorwa zizakora mu cyiciro cya kabiri.
Nk’uko tubikesha ushinzwe Intore mu karere ka Nyabihu Nyirabakunduseruye Jacqueline,abatojwe mu itorero bari 1147 mu karere kose. Abitabiriye ibikorwa byo ku rugerero muri aka karere bakaba ari 1105 bangana na 96, 3%, bivuga ko abagera kuri 42 batitabiriye.
Ku birebana no kwesa imihigo ku bikorwa byo ku rugerero,intore zikaba zaresheje imihigo kuri 84%. Intore 2 zikaba zaratsinze ibizamini bya Leta ku buryo bushimishije aho zirimo gutegurirwa kujya kwiga mu bihugu byo hanze. Muri aka karere kandi intore imwe ikaba yarapfuye bitewe n’uburwayi.
Â
Â
Â