Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Apr 4th, 2013
    Block4--ibikorwa-National | By gahiji

    Abayobozi mu nzego z’ibanze baributswa ko ibikorerwa aho bayoboye bikwiye kuba bizwi n’abaturage

    Abayobozi mu nzego

    Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), bwana Rubirika Antoine, aributsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko ibihakorerwa bikwiye kuba bizwi n’abaturage. Ibyemezo by’inama njyanama ngo bikwiye gushyirwa aho abaturage bose babona ndetse n’igihe umuyobozi atari mu biro agasiga itangazo rivuga aho yagiye kugira ngo umuturage atirirwa yicaye ku biro amutegereje.

    Ubwo yari mu karere ka Rutsiro mu kwezi gushize kwa gatatu, Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), bwana Rubirika Antoine, ibi yabigarutseho ubwo yari ageze ku biro by’umurenge wa Mushubati, muri gahunda yari afite we na bagenzi be yo kureba ibintu bitandukanye bihari byorohereza abaturage kubona serivisi nziza.

    Yavuze ko hagomba gushyirwaho itangazo rigaragariza umuturage aho umuyobozi ari kugira ngo niba aje ku murenge cyangwa ku kagari atirirwa ahicaye atazi igihe ari buhavire ahubwo amenye impamvu umuyobozi atari mu biro.

    Ati : “Niba agoronome avuye ku biro, agire agatangazo asiga ku biro kavuga ko agiye kureba abakora amaterasi aha n’aha kugira ngo umuturage atamutegereza. Ibikorerwa ku murenge, ibikorerwa ku kagari, ibikorerwa ku karere bikwiye kuba bizwi n’abaturage”.

    Abaturage ngo bagomba kumenya gahunda y’abayobozi babo, bakamenya ukuntu bagomba guhabwa serivisi, bakamenya n’ibyo bagomba kwitwaza iyo bagiye gusaba serivisi.

    Ati “Ubwo ni uburyo bwo kugira ngo umuturage tumurinde gusiragira, tumurinde kwicwa n’izuba ategereje, nagenda agasanga umuyobozi adahari kubera impamvu, abimenye ahite yisubirirayo, azagaruke undi munsi.

    Rubirika ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere yakanguriye abayobozi mu karere ka Rutsiro kugaragaza uburyo bashyiraho gahunda z’ibikorwa, bakamenyekanisha igihe igikorwa runaka kizakorerwa ndetse n’umuyobozi uzagikora, byose bigashyirwa ahagaragara.

    Yasabye abayobozi kugira ahantu hazwi ku biro by’akarere, ku murenge no ku kagari hamanikwa amatangazo ndetse n’ibindi byose bigomba kumenyeshwa abaturage harimo imyanzuro y’inama njyanama zo ku rwego rw’akarere n’imirenge. Yabwiye abayobozi kandi ko atari byiza kumanika impapuro ku nkuta no ku madirishya kuko bigaragara nk’umwanda.

    Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, Nsanzimfura Jean Damascène, ari na we wakiriye izo ntumwa zo ku rwego rw’igihugu, avuga ko kugaragariza abaturage ibikorerwa mu nzego z’ibanze ari amabwiriza basanzwe bafite ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Hamwe na hamwe ngo birakorwa usibye ko n’aho bidakorwa bahora bakangurira abayobozi ku mirenge n’utugari kubishyiraho.

    Aho bitagaragara cyane cyane ku biro by’utugari ngo ni uko nta nyubako zisobanutse z’utugari zihari, naho kuba ku biro by’umurenge wa Mushubati abo bayobozi basuye nta buryo buriho bugaragariza abaturage ibihakorerwa ngo byatewe n’uko uwo murenge bamaze igihe gito batangiye kuwukoreramo kigera ku mezi arindwi ku buryo bimwe mu byangombwa bitarashyirwaho birimo nk’ahantu habugenewe hamanikwa amatangazo n’izindi nyandiko zitandukanye.

    Ku bijyanye no kumenyekanisha ibyemezo by’inama njyanama  z’imirenge n’iy’akarere, Nsanzimfura yavuze ko nko mu nama njyanama y’akarere ubusanzwe buri murenge uba ufite umujyanama uwuhagarariye, noneho nyuma y’iyo nama agasubira mu murenge akamenyesha abaturage ibyemezo byagiye bifatirwa muri iyo nama yitabiriye abahagarariye nk’intumwa yabo. Ubundi buryo ngo bagiye kongeramo ingufu ni ukumanika ibyemezo by’inama njyanama z’akarere n’imirenge ahantu hagaragara ku buryo buri muturage wese azajya ashobora kuyihasanga akayisomera.

     

     

    Related News
    Tweet

    Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Rwandan national arrested in Malawi over fraud

    No silence on corruption-Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED