Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Apr 6th, 2013
    Block4--ibikorwa-National | By claudine

    Kirehe-Inama y’umutekano yasanze ibyaha byakorwaga byaragabanutse

    Kirehe-InamaInama y’umutekano yaguye  yateranye kuri uyu wa 04/04/2013, iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe ikaba yahuje abanyamabanganshingabikorwa b‘imirenge ab’utugari, ingabo hamwe na polisi bikorera muri aka karere.

    Muri iyi nama bakaba barebeye hamwe uko umutekano wifashe muri aka karere, aho imihigo igeze muri aka kerere, aho barebaga aho inyubako z’amashuri y’uburezi bw’ibanze  zigeze, hamwe n’inyubako z’utugari, ikibazo cy’ abana bata amashuri, gushyira ingufu mu gukwirakwiza television mu mirenge yateganijwe, muri iyi nama y’umutekano bakaba basanze harabaye n’impanuka zitandukanye hamwe no gucuruza ibiyobyabwenge.

    Muri rusange basanze ibyaha byaragabanutse bagereranije n’uburyo ibyaha byabonekaga mbere, nkuko umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais yabivuze bakaba bavuga ko byaba byaratewe ahanini n’ ukwezi kw’imiyoborere kuko gufite icyo kwasigiye abaturage muri rusange, abitabiriye inama bakaba basanga no kuba abacumbitsi barabafatiwe gahunda yo kuzajya baza bafite ibyangombwa nabyo biri mu byatumye ibyaha byakorwaga bigabanuka.

    Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Kirehe buvuga ko nubwo  ibyaha byagabanutse usanga abanywa urumogi bakigaragara,akaba avuga ko bisaba gukomeza gukaza umutekano bakomeza kwigisha abaturage, muri iyi nama kandi basabye abayobozi b’utugari mu karere ka Kirehe gukagurira abaturage kwirinda gucuruza Essence mu mago kuko bashobora kuzahura n’ingaruka zo kuba bagira impanuka bagahira mu mazu.

    Kwihanangiriza abacuruza za Essence mu ngo no mu maduka mu rwego rwo gukumira impanuka zishobora guteza, hanavuzwe ko habonsetse imibiri irindwi y’abazize jenoside aho bagitegereje indi mibiri itandatu,hemejwe kandi ko kumunsi wo gutangira icyunamo abantu bazava gusenga bagana aho urwibutso rwubatse, gahunda yo kwibuka mu karere ka Kirehe, basobanuriwe ko izabera mu midugudu yose igize aka karere aho kwibuka ku rwego rw’akarere bizatangirizwa ku rwibutyo rwa Nyabitare mu murenge wa Nyarubuye, bikazasorezwa ku rwibutso rwa Nyarubuye ku rwego rw’akarere.

    Aba banyamabanganshingwabikorwa banibukijwe ibijyanye n’igihembwe cy’ihingaB, aho umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kirehe yabagezagaho aho ihinga rigeze n’uburyo imbuto iboneka.

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Rwandan national arrested in Malawi over fraud

    No silence on corruption-Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED