Subscribe by rss
    Sunday 24 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Apr 19th, 2013
    Block4--ibikorwa-National | By gahiji

    Huye: Abakuru b’imidugudu bifuza gukorana na polisi kurushaho

    Abakuru b’imidugudu bifuzaAbayobozi b’imidugudu yo mu Karere ka Huye, aho bateraniye mu mahugurwa bagenewe n’ubuyobozi bw’Akarere, kuri uyu wa 17/4/2013 bagaragaje ko hari igihe polisi ibatererana kandi bayitabaje. Bakabona rero gukorana neza kurushaho byagira akamaro.

    Umwe mu bari mu nama yateruye agira ati “iyo haje abapolisi bashyashya tujya tugira igihe cyo kwibwirana, tukabaha amanomero ya telefone zacu kugira ngo tuzabashe gukorana neza, nyamara hari igihe ugira ikibazo nka saa munani z’ijoro wahamagara ntibitabe. Abayobozi bandi witabaje bakakubwira ngo tegereza panda gari (imodoka y’abapolisi itwara abanyabyaha, ndlr) iraje, ugategereza bukarinda bucya.”

    Undi na we ati “nigeze gusaba umuyobozi wa polisi umwe ngo azaze yambaye imyenda itari iy’akazi mutembereze, mwereke ahakorerwa za nyirantare, ariko nta mupolisi nigeze mbona aza ngo njye kuhamwereka.”

    Uwa gatatu na we ati “dukora uko dushoboye ngo tubungabunge umutekano w’aho dutuye, nyamara akenshi polisi iradutererana. Baravuga ngo ntidukora, nyamara polisi ntishaka kudufasha.”

    Kugira ngo umutekano ugerweho neza, ni uko buri wese yumva ko umureba. Yaba umuturage, abayobozi bo ku nzego zinyuranye ndetse na polisi. Spt Emmanuel Karuranga wari waje kuganira n’aba bayobozi b’imidugudu rero, yabijeje ko bazareba aho bipfira, bakabinoza.

    Yagize ati “polisi ntitubereyeho guca intege abayobozi. Polisi kandi ifite inshingano yo gutabara vuba. Aho byagaragaye ni amakosa y’abantu ku giti cyabo. Tuzareba aho bipfira tubinoze.”

     

    Related News
    Tweet

    Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Rwandan national arrested in Malawi over fraud

    No silence on corruption-Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED