Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Apr 19th, 2013
    Block4--ibikorwa-National | By gahiji

    Mu karere ka Kirehe hakozwe inama yize ku gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge

    Mu karere ka Kirehe

    Mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 17/04/2013, habereye inama yahuje task force yo kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu na komite yo kubirwanya ku rwego rw’akarere bakaba bareberaga hamwe  icyo ijisho ry’umuturanyi ryakoze mu rwego rwo guca ibiyobyabwenge.

    Izi komite zahuye mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo ijisho ry’umuturanyi ryabafashije mu kurwanya ibiyobyabwenge,abitabiriye inama bavuga ko ijisho ry’umuturanyi rimaze gufasha mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge ku bintu byinshi bakaba bavuga ko baytumye ibiyobyabwenge bigabanuka ku buryo bugaragara, kuko ijisho ry’umuturanyi ryabafashije mu bikorwa bitandukanye.

    Kabera Jean d’Amour ni umwe mu bagize komite y’ijisho ry’umuturanyi avuga ko mbere habaga kanyanga nyinshi mu murenge wa Mpanga,  avuga ko kuri ubu ntazikihaba aho batangiye kwigisha abaturage ko ibiyobyabwenge ari bibi kandi bakabishyiramo ingufu,bakomeza bavuga ko komite zashyizweho zifasha mu buryo bugaragara mu kurwanya ibiyobyabwenge bakaba bavuga ko byagombye kujya  biba byiza bagiye bashyiraho abarekeye aho kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge bakabwira abandi ububi bwabyo.

    Abitabiriye inama kandi bavuga ko byaba byiza bagiye bigisha abantu bakareka kunywa ibiyobyabwenge ariko bakabashakira n’uburyo babashyira mu kwiga imyuga cyane cyane urubyiruko, abitabiriye inama bakaba basanze muri rusange ibyaha byaragabanutse bijyanye n’ibiyobyabwenge kuva hajyaho ijisho ry’umuturanyi,Kariwabo Charles ni umwe mu bari bayoboye itsinda ryo ku rwego rw’igihugu yavuze ko kuba ibyaba bijyanye n’ibiyobyabwenge byaragabanutse mu karere ka Kirehe bigaragaza ko ijisho ry’umuturanyi rifite akamaro muri rusange.

    Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais avuga ko kuba ibiyobyabwenge bigenda bigabanuka komite yiswe ijisho ry’umuturanyi iri mu bafasha mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ibiyobyabwenge aho bigisha urubyiruko kureka gukoresha ibiyobyabwenge, akaba avuga ko urumogi rukunze kugaragara mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Tanzaniya igize akarere ka Kirehe ari uruba rwavuye mu gihugu cya Tanzaniya.

     

     

    Related News
    Tweet

    Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Rwandan national arrested in Malawi over fraud

    No silence on corruption-Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED