Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Apr 19th, 2013
    Block4--ibikorwa-National | By gahiji

    Gatsibo: Abahagarariye Polisi Mu Ntara y’Iburasirazuba basuye urwibutso rwa Kiziguro

    Bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi bari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo bunamira abazize Jenoside

    Bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi bari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo bunamira abazize Jenoside

    Abahagarariye Police y’Igihugu mu Turere twose tugize Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, kuwa 17 Mata 2013 bunamiye abazize genocide yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

    Iyi gahunda ikaba yari igamije gufata mu mugongo abacitse kw’icumu no kubaha icyizere ko genocide itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.

    Abahagarariye Polisi muri utwo Turere bari kumwe n’abayobozi  b’Akarere ka Gatsibo bunamiye inzirakarengane, banashyira indabo kumva zishyinguyemo Imibiri yabazize genocide.

     

    Aba bapolisi baboneyeho umwanya wo kumva ubuhamya bwa genocide yakorewe mu cyahoze ari Komini Murambi yayoborwaga na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste, basobanuriwe ko genocide yakorewe muri aka gace ifite umwihariko wo kuba yarakozwe mu gihe gito kandi igahitana umubare w’abatutsi benshi nkuko byasobanuwe n’Uhagarariye umuryango IBUKA mu Karere ka Gatsibo Niyonziza Felecien.

    Umuyobozi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba RPC Assistant Commissionner of Police Elias Mwesigye, yasobanuye ko igikorwa bakoze cyo kunamira abazize genocide bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro kigamije kwifatanya n’abarokotse genocide yakorewe abatutsi, hazirikanwa insanganya matsiko yuyu mwaka yo kwibuka ariko buri wese aharanira kwigira.

    Yagize ati:”Twizeye tudashidikanya ko nta genocide izongera kubaho kubera imiyoborere myiza ya Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida wa repubulika Paul Kagame,  kandi turagaya abari bashinzwe kurinda abaturage bagize uruhare mu kwica izi nzirakarengane”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yashimye imikoranire myiza hagati ya Police n’Akarere ka Gatsibo asaba ko Polisi y’Igihugu yakomeza gukorana n’abaturage mu guhashya bamwe mu bakirangwaho ingengabitekerezo ya genocide barangwa n’amagambo yo gusesereza abacitse kw’icumu.

    Ibi bikorwa byo kunamira abazize Jenocide yakorewe abatutsi byakozwe n’abahagarariye polisi y’igihugu mu ntara y’Iburasirazuba, byiyongera ku bindi bikorwa polisi y’igihugu isanzwe igiramo uruhare birimo gufasha abatishoboye barimo n’abacitse kw’icumu.

     

    Related News
    Tweet

    Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Rwandan national arrested in Malawi over fraud

    No silence on corruption-Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED