Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Apr 25th, 2013
    Block4--ibikorwa-National | By gahiji

    GISAGARA: Kubana mu mahoro niyo nzira nzima iganisha ku kwigira

    Hibukwa ku nshuro ya 19 abazize Jenoside bo mu murenge wa kansi mu karere ka Gisagara tariki 22/4/2013, hanashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside 29, hanatangirwa ubutumwa ahanini buhamagarira abaturage kubana mu mahoro baharanira kwigira.

    Igikorwa cyo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside, cyabanjirijwe n’igitambo cya misa hasabirwa abazize Jenoside ndetse n’imiryango basize.

    Kubwimana Pascal,umwe mu barokokeye aha i Kansi, mu bwicanyi bwahabereye kuri iyi tariki ya 22 bukanakomeza nyuma y’aho,n’ubwo ababyeyi n’abavandimwe be bashize,agaragaza ko nyuma y’inzira y’umusaraba yanyuzemo, ubu yagerageje kongera kwiyubaka. Kubwimana akaba asanga guharanira kubaho no kwibeshaho ari uguhesha agaciro ababyeyi be bishwe kuko na bo ubwabo bamwifurizaga kuzaba umugabo. Kubwimana ibi akaba anabishishikariza n’abandi barokotse Jenoside mu rwego rwo kwigira.

    Kubana mu mahoro niyo nzira

    Uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Kansi, na we asanga ku bacitse ku icumu kwigira bishoboka mu gihe bigizemo ikizere cyane ko banashyigikiwe na reta y’ubumwe muri gahunda zinyuranye z’iterambere.

    Naho visi perezida wa IBUKA mu karere ka Gisagara, Hakizimana Camille asanga urubyiruko rubyiruka rutanga icyizere cyo kubaka igihugu kizima  kuko rwo rwigigishwa ubumwe bitandukanye n’urubyiruko rwakoze Jenoside.

    Ati «Ababyiruka ubu bafite amahirwe kuko babyirutse ku buyobozi bwiza, hari icyizerere cyo kubaka igihugu kitarangwamo umwiryane ahubwo giharanira gutera imbere kuko aribyo bigishwa bitandukanye n’abigishijwe gukora Jenoside »
    Ati «Kwigira nicyo duharanira ariko nanone ntituzabigeraho nitudaharanira no kubana neza hagati yacu, kuko ntawatera imbere acanamo n’umuturanyi cyangwa umuvandimwe. Kubana neza rero niyo nzira izatugeza ku kwigira »Jenoside yakorewe Abatutsi ni imbuto y’urwango rwabibwe hagati y’Abanyarwanda.Uretse gutwara ubuzima bw’abantu,yanashenye ubukungu bw’igihugu. Hategekimana Hesron, umuyobozi wungirije mu karere ka Gisagara ushinzwe imali ubukungu n’iterambere asanga kwiyubakamo ubumuntu,abantu bagahindura imyumvire,bakabana mu mahoro ari inzira ikomeye yanatuma kwigira bishoboka hagamijwe kubaka igihugu.

    Iyi mibiri 29 yashyinguwe muri uru rwibutso rwa Kansi, yavanywe hirya no hino mu tugari tugize umurenge wa Kansi. Hari n’iyavuye mu murenge wa Kigembe bituranye. Uru rwibutso rusanzwe rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 10.

     

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Rwandan national arrested in Malawi over fraud

    No silence on corruption-Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED