Kamonyi: Barasabwa gukaza amarondo ngo bagabanye ibibazo by’umutekano muke
Mu nama y’Umutekano yaguye y’akarere ka Kamonyi, yabaye tariki 14/5/2013, byagaragaye ko irondo ridakorwa neza, ari kimwe mu bitiza umurindi ibyaha bikorwa nijoro. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, basabwe gukurikirana ikorwa ry’amarondo, kuko usanga hari aho ridakorwa cyangwa abarikora bakaguma ahantu hamwe.
« Abantu benshi bitiranya irondo n’izamu » ; ibi biratanganzwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwera Marie Alice, aho avuga ko usanga abakora bigumira ahantu hamwe ku rusisiro, aho kuzenguruka umudugudu wose ngo bacungane n’umutekano wa ho.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibyaha byinshi bikorwa nijoro kandi irondo ryitwa ko rikorwa. Ubwo rero ngo bibaza ukuntu ibyaha byinshi bikorwa iryo rondo ntiribimenye. Aha aratanga urugero ku mirambo y’abantu iherutse gutoragurwa mu kagari ka Sheli, ho muri Rugarika, ariko ababahajugunya ntibamenyekane.
Koloneli Ruzibiza James, ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, arasaba ko abanyerondo batagomba kwicara ahantu hamwe. Ati “usanga n’umwana muto azi ngo aha n’aha niho hicara irondoâ€. Ibyo bikaba bigomba guhinduka, abanyerondo bakagenda kandi aho bahuye n’ikibazo bakavuza induru abaturage bagatabara.
Muri iyi nama, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari basabwe gutanga amakuru ku gihe no kwandika mu ikaye y’abinjira n’abasohoka. Bibukijwe ko hari telefoni zishyurwa n’akarere, zahawe abakuru b’imidugudu ngo zijye zibafasha mu gutanga amakuru.
Utugari rero ngo nitwo tugomba guhwitura abakuru b’imidugudu kuko ari abakorerabushake bakababaza amakuru yiriwe cyangwa yaramutse mu midugudu ya bo.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, SSP Francis Muheto, yatangaje ko kuva tariki 1/1 kugeza tariki 30/4/ 2013, mu karere hose hagaragaye ibyaha 98. Ku isonga hakaba ubujura buciye icyuho n’ibyaha 21, naho gukubita no gukomeretsa bikaba ibyaha 10; umurenge wagaragayemo ibyaha byinshi ni Gacurabwenge, naho ahagaragaye ibyaha bikomeye ni muri Rugarika.