Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, May 22nd, 2013
    Block4--ibikorwa-National | By gahiji

    Nyabihu: Mu isuzumwa ry’imihigo, akarere kashimiwe ko imyumvire y’abakozi imaze kuzamuka ariko banasabwa kujya bagira inyandiko zigaragaza ibyo bakora

    Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2013, nibwo Intara y’Iburengerazuba yohereje itsinda ryo gusuzuma uburyo imihigo ya 2012-2013, igenda ishyirwa mu bikorwa. Ibi bikaba bibaye mu gihe umwaka w’ingengo y’imari ugenda usatira umusozo.

    Ubwo hasuzumwaga uko akarere kagenda kesa imihigo,Jabo Paul umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba,wari unayoboye itsinda ryasuzumaga,yavuze ko nyuma y’ibyo yari amaze kubona,yashimiye abakozi b’aka karere bitewe n’uko imyumvire yabo yazamutse.

    Avuga ko aba bakozi,usanga bafite imihigo yabo kandi banafite igenamigambi ry’iyi mihigo. Ikindi kandi abakozi bakaba bakurikirana uburyo iyi mihigo ishyirwa mu bikorwa. Yongeraho ko abakozi b’aka karere barangwa n’ubufatanye mu kazi kabo ku buryo hagaragaye ibibazo bafataniriza hamwe mu gushaka uburyo byakemuka mu rwego rwo kwesa imihigo.

    Gusa Jabo avuga ko ihakiri ibibazo bitewe n’uko hakiri imihigo basanze  ikiri hasi. Ubwo hasuzumwaga imihigo,nko ku bijyanye n’inyubako z’amazu y’abarimu,imirenge SACCO,ibikorwa remezo nk’imihanda hamwe na hamwe akaba ari imwe mu mihigo yagiye igaragaramo utubazo.

    Ku bijyanye n’ubujyanama,Jabo akaba yavuze ko ikintu yasanze kigomba kunozwa cyane ari ukubika impapuro zerekana neza  amateka y’ibikorwa ku buryo hagize ubishaka yahita abibona mu nyandiko.  Yongeraho ko usanga ibintu bikenewe mu mihigo bihari,ariko kubishyira ku  murongo mwiza bikaba bikiri ikibazo kuri bamwe.

    Jabo yongeraho ko inama yagira aka karere ari ukugomya kunoza imikoranire n’ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi kugira ngo uruhare rwa buri wese mu gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje rugerweho.

    Yasabye ko ibikorwa by’iterambere ry’abaturage bigomba kurushaho kwitabwaho kuko ari nabyo ahanini bikunze kwitabwaho mu isuzumwa ry’imihigo. Akaba avuga ko  icyifuzwa ari uko aka karere kaza mu myanya 10 mu kwesa imihigo.

    Mayor w’akarere ka Nyabihu yavuze ko inama zose bagiriwe ngo imihigo izarusheho kweswa neza bazazishyira mu bikorwa

    Mayor w’akarere ka Nyabihu yavuze ko inama zose bagiriwe ngo imihigo izarusheho kweswa neza bazazishyira mu bikorwa

    Mayor w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,avuga ko mw’izina ry’akarere bishimiye inama bagiriwe n’ikipe yabasuye ije gusuzuma aho bageze. Yongeyeho ko mu byumweru 3 bisigaye ngo ibikorwa byo kwesa imihigo bikorwe,bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo akarere kazarusheho kugera kubyo kiyemeje mu mihigo mu buryo bwiza. Avuga ko akarere kaje kaje ku mwanya mwiza byaba ari ishema.

     

     

    Related News
    Tweet

    Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Rwandan national arrested in Malawi over fraud

    No silence on corruption-Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED