Gatsibo: Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi yatumye ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge rigabanuka
Gushyiraho uburyo buhoraho bwo kurandura ibiyobyabwenge no kwirinda ko hari aho byakongera kugaragara ni byo bizafasha mu kubirandura burundu.
Ubu ni ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye ku wa 20 Gicurasi 2013, mu karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo kurandura ibiyobyabwenge, ahamenwe inzoga zo mu mashashi, izo mu ducupa, urumogi, ibiro 25 bya sukariguru byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 5 n’ibihumbi 172.
Musenyeri Alex Birindabagabo wa diyoseze ya Gahini ari nawe ukuriye gahunda yo kurandura ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu yongeye gushimangira uruhare rw’amadini mu kurwanya ibiyobuyabwenge.
Musenyeri Birindabagabo asaba ko habaho uburyo buhoraho bwo kurandura ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda ko byakongera gukandagira mu karere ka Gatsibo. Yagize ati†Umusirikare iyo atsinze urugamba nta ryama ngo asinzire, ahubwo agerekaho no kurinda wa mwanzi ngo atagaruka akamugirira nabiâ€.
Igikorwa cyo kwamagana ibiyobyabwenge cyatangijwe n’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu kurandura ibiyobyabwenge, harimo amashyirahamwe, amakipe y’umupira w’amaguru, amadini n’amatorero, komisiyo y’igihugu y’amatora ndetse na polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Gatsibo.
Nyuma hakurikiyeho umuhango wo kumena ibiyobyabwenge byafashwe, umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Gatsibo Chief spt Johnson Sesonga akaba yatangaje ko bitera ibihombo ubifatanywe ndetse n’igifungo.
Riberakurora ni umwe mubacuruzaga ibiyobyabwengeubu ngo amaze amezi 9 abiretse yemeza ko byamuteye ibihombo bishingiye ku kwamburwa na ruswa yahaga abamufashe biyita abashinzwe umutekano.
umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise yavuze ko aba baretse kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge bagiye kubumbirwa mu makoperative hagamijwe ko biteza imbere kugira ngo batabisubiramo ndetse hakomeze n’ubukangurambaga mu mirenge yose.
Abamaze kuva mu bucuruzi no kunywa ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo ni 370 kuri 700 bazwi, nabo bagikurikiranwa n’abanyamatorero n’amadini bahabwa inyigisho zo kubireka, nkuko byagaragajwe n’umukozi ushinzwe ijisho ry’umuturanyi mu Karere Umukiza Roger.
Akenshi ibiyobyabwenge bigera muri aka karere ngo bituruka aho bita mu byapa bya Ngarama na Rwimbogo ahahana imbibi n’umugezi w’Akagera utandukanya u Rwanda n’igihugu cya Tanzaniya.