Ngororero: Intara yasuzumye uko imihigo ihagaze mu karere ka Ngororero
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2013, itsinda ryavuye ku Ntara riyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba bwana Jabo Paul ryasuzumye aho imihigo y’akarere ka Ngororero igeze yeswa.
Mugusuzuma iyo mihigo hibanzwe cyane ku mihigo ijyanye n’ubuhinzi, ibikorwa remezo, inyubako z’utugari, gutunganya imidugudu, amashuri n’amacumbi y’abarimu. Nyuma yo gusuzuma umuhigo kuwundi batanze inama zizafasha akarere kwitegura isuzuma ku rwego rw’igihugu riteganijwe mu kwezi kwa kamena.
Itsinda ryafashe n’umwanya wo kujya hirya no hino mu mirenge aha ryasuye ahari kubakwa inzu yiswe iy’agakiriro, inyubako y’umurenge Sacco, aho abaturage barebera televiziyo mu murenge wa Ngororero, nyuma basura umudugudu w’intangarugero, imirima ya kawa mu murenge wa Muhororo n’amashyamba mu murenge wa Gatumba.
Mumihigo 58 yahizwe n’akarere ka Ngororero muri uyu mwaka, 57 niyo yashyizwe mubikorwa naho umwe urebana no kubaka ikigonderabuzima mu murenge wa Matyazo ukaba warakuwe mumihigo bitwe n’uko minisiteri y’ubuzima yavuze ko ntamafaranga yo kubaka icyi kigo ifite nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon.
Kuri ubu, igishimishije abayobozi n’abakozi b’akarere ni uko imwe mumihigo yasubije inyuma akarere ka Ngororero mukwesa iyo umwaka ushize ubu irimo gukorwa, nko kubaka imihanda y’amabuye kuburebure bwa kilometero ebyiri.