Rulindo: Ibikorwa by’intore bifasha akarere gukemura ibibazo by’abaturage.
Abayobozi mu karere ka Rulindo barashima cyane ibyo intore zo ku rugerero zakoze, zifasha kandi zikanigisha abaturage kugera ku bikorwa bimwe na bimwe bigamije kuzamura imibereho yabo myiza.
Nk’uko abayobozi muri aka karere babivuga, ngo ibyo intore zakoze byakemuye ibibazo byinshi birimo ibijyanye no gukemura ikibazo cy’imirire mibi,aho bafashije abaturage kubaka uturima tw’igikoni,no kubigisha guteraho imboga kandi ibyo bigahoraho.
Ibindi mu byo intore zifasha abaturage harimo kubigisha gusoma no kwandika, kwigisha abaturage ibijyanye n’imirire no kwirinda indwara zimwe na zimwe n’ibindi.
Ikindi intore zafashije ubuyobozi ni ugukemura ikibazo cy’itangwa ry’ibyangombwa bimwe na bimwe, birimo nk’iby’ubutaka n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rulindo,Niwemwiza Emilienne,atangaza ko intore zihirwamo ibyo zikora kora hagendeye cyane cyane ku bibazo abaturage baba bafite n’ibyo bakeneye.
Agira atiâ€Intore zidufasha kwigisha abaturage bacu gusoma no kwandika,zibigisha  uko bubaka uturima tw’igikoni no kuduteraho imboga ,ibyo byakemuye ikibazo cy’imirire mibi ku buryo nta mwana wo muri aka karere ukiri mu mutuku.Intore zihabwa gahunda y’ibikenewe zikaba ari byo ziheraho zifasha abaturage.â€
Akomeza avuga ko hakurikijwe ibyiciro bitandukanye intore zibarizwamo, zihurizwa hamwe zigahabwa  amasomo atandukanye ,arimo gukunda igihugu no kugikorera,zihabwa kandi ubumenyi ku  amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.
Intore mu karere ka Rulindo kandi nazo zishimira umusanzu wazo zitanga mu kubaka igihugu,ngo kuko zisanga ubwazo kuko ari urubyiruko akaba ari zo mbaraga z’igihugu,zigomba kwerekana koko ko izo mbaraga hari ibyo zikoreshwa.
Gusa ngo zisanga hakenewe uruhare rwa buri wese mu kwita no gusigasira ibyo bikorwa kugira ngo bitazapfa ubusa ,ahubwo bikomeze kurushaho kuzamura abaturage mu mibereho myiza,kubaka igihugu no kugiteza imbere.
Aha kandi intore zikaba zishimira abaturage bunva neza akamaro k’ibikorwa by’intore ku rugerero,zisaba ko bake bagifite imyunvire iri hasi bayihindura bakagendana n’intore ku rugerero bafatanya kwiyubakira igihugu.