Subscribe by rss
    Friday 15 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Mar 21st, 2014
    Block4--ibikorwa-National | By gahiji

    Kinazi-Huye: Gahunda ya Menya nkumenye izatuma abaturage bagerwaho bitaruhanyije

    huye

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi ho mu karere ka Huye bwatangije gahunda bise “Menya nkumenye”. Iyi gahunda ijyanye no kugabanya ingo zigize umudugudu mu matsinda ahera ku ngo enye kugeza ku icumi ziri mu mudugudu, izatuma buri rugo rukurikiranwa muri gahunda zinyuranye za leta.

    Mu gusobanura iyi gahunda, Vital Migabo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, avuga ko izi ngo zishingwa umuntu mu mudugudu wari usanzwe afite inshingano z’ubuyobozi yatorewe.

    Ati “twagiye tubara ingo ziri mu mudugudu, tubara uwitwa umuyobozi wese uri mu cyiciro cyatowe n’abaturage muri buri mudugudu : abari muri nyobozi y’umudugudu, abahagarariye inzego z’abagore n’iz’urubyiruko, abajyanama b’ubuzima, inkeragurabara, n’abandi bagiye batorwa mu nzego zizwi.”

    Ngo bafashe rero umubare w’ingo ziri mu mudugudu, bawugabanya uw’aba bantu bari mu byiciro by’ubuyobozi, hanyuma buri wese agahabwa ingo azajya akurikirana.

    Ikindi, ngo iyi gahunda  izorohereza abayobozi kuko buri muntu azaba afite ingo nkeya ashinzwe gukurikirana muri gahunda zinyuranye za Reta mu gihe mbere umuntu ufite inshinganzo byamusabaga kugera kuri buri rugo mu zigize umudugudu wose.

    Migabo ati “Urugero nk’umuntu ushinzwe abagore mu mudugudu. Yari afite inshingano yo kugenda mu ngo zose zigize umudugudu zigera kuri 320. Ariko ubungubu afite ingo 8, areba kuri mituweri, areba ku mutekano, ku mibereho myiza, ku isuku, … Aho bigiye kubera byiza, azajya ahura n’abayobozi b’amatsinda, ababwire ati mundebere ibijyanye na gahunda iyi n’iyi, …”

    Ibi rero ngo bizatuma umuyobozi runaka abasha kugeza ku bo ashinzwe ibijyanye na gahunda ibareba atarinze kuzenguruka mu ngo zose, kandi ibyo yifuza akabikora mu gihe gitoya.

    Emmanuel Rukinanyanja, umukuru w’umudugudu wa Muti na we ati “umudugudu nawuzengurukaga hamwe n’abandi dufatanyije uko turi batanu, ugasanga ni ibintu birebire kugira ngo dushyikire abaturage, tubagezeho gahunda zose. Ubwo bano bantu bagiyeho bazadufasha, kuko buri wese afite ingo ze.”

    Iyi gahunda ya  “Menya nkumenye” izahera ku gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, hakazajya harebwa abantu batabufite n’impamvu, ku buryo tariki ya 30 z’uku kwezi umurenge uzaba wageze ku muhigo wiyemeje. Nyuma yaho hazarebwa ibijyanye n’umusanzu w’uburezi.

    Related News
    Tweet

    Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Rwandan national arrested in Malawi over fraud

    No silence on corruption-Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED