Gatsibo: Abayobozi barasabwa kwita ku nshingano zabo bimiriza imbere inyungu z’abaturage
Abayobozi bose kuva mu nzego z’ibanze mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo, barasabwa kurushaho kwita ku nshingano zabo, barushaho mbere na mbere kwimiriza imbere inyungu z’abaturage, bakanabumvisha kurushaho kwitabira gahunda za Leta.
Ibi abayobozi babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2014, ubwo bari mu nama nyunguranabitekerezo ku miyoborere myiza.
Muri iyi nama Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yibukije abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ayobora, ko kugeza serivisi inoze ku baturage no gutana raporo ku gihe ari inshingano za buri wese.
Yagize ati:â€Umuyozobozi udatanga raporo ku bamukuriye aba yica akazi, kandi duhora tunibutsa buri muyozozi ko agomba kwegera abaturage akabasubiriza ibibazo byabo, mu rwego rwo guharanira mbere na mbere inyungu z’abaturage, ari nabyo twibandagaho cyane muri iyi nama nyunguranabitekerezo.“

Njyanama y’Akarere N’iz’imirenge hamwe n’Abayobozi b’Imirenge mu nama nyunguranabitekerezo
Muri iyi nama Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Gatsibo Maj. Nzabonimpa Gaetan, yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke ahagaragara ikibazo cy’ubujura bwibasira inka mu mirenjye imwe n’imwe yo muri aka Karere, avuga ko umuntu uzagaragara muri icyo gikorwa azafatirwa ibihano bikomeye kugira ngo n’abandi barebereho.
Uretse ubu bujura bw’inka ngo mu karere ka Gatsibo ndetse n’aka Nyagatare haba hadutse n’ikindi kibazo cy’abantu bakitwa ko ari abatekamutwe, barimo bagenda bajya ku bubiko (depots) bwa BRALIRWA bakabwira ba nyirabwo mu rwego rwo kubatera ubwoba, ko babaha amafaranga bitaba ibyo ngo bakabatwikira, iki kibazo ngo kikaba kikiri gushakirwa umuti.
Inama yari yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Njyanama y’Akarere na Njyanama z’Imirenge, Abanyamabanganshingwabikowa b’Imirenge yose igize Akarere ka Gatsibo uko ari 14 hamwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi mu karere ka Gatsibo.