Subscribe by rss
    Sunday 17 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Nov 28th, 2014
    Block4--ibikorwa-National | By gahiji

    Rwamagana: Abayobozi, abakozi na njyanama biyemeje gukorera hamwe kugira ngo batsinde imihigo

    Abitabiriye umwiherero

    Abitabiriye umwiherero

    Nyuma y’uko akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa 29, ubanziriza uwa nyuma mu gihugu, mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014, ku wa 15/11/2014, kakoze umwiherero wahuje abayobozi bako, abakozi, inama njyanama n’izindi nzego nkuru zikareberera kugira ngo gasuzume ibibazo byagateye kujya inyuma ndetse gafate ingamba zo kubikosora gatera imbere.

    Guverineri Uwamaliya ari mu bitabiriye umwiherero

    Guverineri Uwamaliya ari mu bitabiriye umwiherero

    Muri uyu mwiherero wabereye i Nyandungu mu karere ka Gasabo, hafatiwemo ingamba z’uko abayobozi n’abakozi mu nzego zose z’akarere ka Rwamagana bakorera hamwe kugira ngo bateze imbere akarere kabo, bityo ntikazongere gusigara inyuma kandi gafite amahirwe n’ubukire.

    Abajyanama b’akarere

    Abajyanama b’akarere

    Mu bibazo rusange byagaragajwe byatumye aka karere kaza inyuma mu mihigo, ari na cyo gipimo rusange cyerekana imibereho rusange n’ubuzima bw’abatuye akarere, harimo ubufatanye buke, uburangare butuma bamwe mu bakozi batuzuza neza inshingano zabo, abandi muri bo bakaba “batababazwa” no gutsindwa ngo bikosore.

    Kuri ibi kandi ngo hiyongeraho imwe mu mihigo akarere kari karahize, yashoboraga kugira impinduka zikomeye mu buzima bw’abaturage, ariko ntigerweho, akarere kakahaburira amanita.

    Aha batanze urugero rw’umushinga w’uruganda rukora impapuro mu mitumba y’insina rwagombaga kubakwa mu karere ka Rwamagana ariko ngo bikaza kugaragara ko rukenera amazi menshi, ku buryo bitari bigishobotse ko rwubakwa ahateganyirijwe inganda zisanzwe ahubwo ko rwagombaga gushakirwa ahandi hegereye amazi, ari na cyo cyarudindije.

    Ibindi bibazo bigaragazwa mu idindira ry’imihigo, ngo ni aho usanga ingengo y’imari yo gushyira mu bikorwa imihigo imwe n’imwe iba igomba guturuka mu nzego nkuru nka za Minisiteri cyangwa ibindi bigo byo ku rwego rw’igihugu, ntibyubahirize gahunda n’amasezerano byagiranye n’akarere. Iyo mihigo na yo, iyo itagezweho bibazwa akarere kayihize.

    Ibi ni byo abenshi mu bafataga ijambo bagarukagaho ariko kandi baharanira kubivugutira umuti kugira ngo Rwamagana ye gukomeza kuza inyuma mu mihigo kandi “ari akarere gakize” ndetse gafite amahirwe yo kuba gaturanye n’Umurwa Mukuru w’Igihugu, Kigali. Cyakora ku mihigo igomba gushyirwa mu bikorwa n’inzego nkuru z’igihugu, abayobozi bakuru bari bahari bijeje ubuvugizi kugira ngo izo nzego na zo zijye zikorera ku gihe.

    Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Rwamagana, Murenzi Alphonse, avuga ko kutagera ku ntego z’imihigo bari biyemeje bitashinjwa urwego rumwe gusa ahubwo ko inzego zose zo mu karere ka Rwamagana zikwiriye kwibona mu ikosa kugira ngo ziharanire kwikosora, harimo n’Inama Njyanama abereye umuyobozi.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Kamayirese Germaine, akaba n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Rwamagana avuga ko nyuma yo gusesengura no gusuzumira hamwe ibibazo byatumye Rwamagana iza mu myanya ya nyuma mu mihigo, ngo ingamba biyemeje zo gufatanyiriza hamwe nibazikoresha, bazagera ku ntego zabo neza.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yabwiye abayobozi n’abakozi b’akarere ka Rwamagana ko ingamba bafata zo guteza imbere akarere n’abaturage bako zigomba kujya mu bikorwa kandi zikagaragaza impinduka, bitaba ibyo “hakagira igikorwa”.

    Yagize ati “Ugiye kureba, usanga iby’ibanze akarere gakeneye kugira ngo kagere ku ntego, karabifite. Nk’uko rero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze, mugomba kumva ko ibintu bigomba guhinduka; bitahinduka hakaba ubundi buryo bwo gukemura ibibazo bimwe kuko ntabwo twakwemera ko abaturage baguma muri icyo kintu. Kuriya abo hanze babibona, abaturage ni ko ingaruka zigenda zibageraho. Ntabwo bishobora kuba rimwe, ngo bibe kabiri, bibe gatatu, bibe kane hanyuma mwebwe mukomeze mwicare mu myanya yanyu mwumve mufite comfort.”

    Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwijeje ko bugiye kongera ubukangurambaga mu baturage kugira ngo imihigo ibareba nko kwitabira ubwisungane mu kwivuza igerweho, kandi ngo hakazashyirwa ingufu mu ikurikiranabikorwa byo hirya no hino mu mirenge kugira ngo ikitagenda kimenyekane ku gihe.

    Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yavuze ko bazakora ibishoboka kugira ngo imihigo ikenera amafaranga ishyirwe mu bikorwa neza kandi ku gihe, bishingiye ko amasoko azajya atangwa hakiri kare.

    Uyu mwiherero wahuje komite nyobozi y’akarere ka Rwamagana, inama njyanama, abayobozi ku karere ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize Rwamagana, yari irimo n’abadepite mu Nteko ishinga Amategeko bakomoka muri aka karere, bagaragaje akababaro baterwa no kuba akarere kabo ari akarere gakize bigaragarira benshi kandi gaturanye na Kigali, ariko byagera mu mihigo kagahora inyuma.

    Aba badepite barimo Sheikh Habimana Saleh, Mukayuhi Rwaka Constance na Nyiragwaneza Athanasie, biyemeje ko byibura buri kwezi bazajya bagenderera akarere ka Rwamagana inshuro 2 kugira ngo batange umusanzu wabo mu kugafasha kuzamuka no kwesa imihigo.

    Related News
    Tweet

    Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Rwandan national arrested in Malawi over fraud

    No silence on corruption-Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED